Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyakurikiye ifatwa ry’abasirikare b’Ababiligi bagaragaye bakubitira umuntu mu kindi Gihugu

radiotv10by radiotv10
19/02/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Icyakurikiye ifatwa ry’abasirikare b’Ababiligi bagaragaye bakubitira umuntu mu kindi Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare bane b’Abaparakomando bo mu Gihugu cy’u Bubiligi bari batawe muri yombi na Polisi yo muri Norvège, nyuma yo kugaragara mu mashusho bakubitira umuturage ku muhanda, byamenyekanye ko barekuwe.

Ikinyamakuru Le Soir dukesha aya makuru, kivuga ko abo basirikare bane b’Ababiligi basanzwe ari abo mu mutwe umanukira mu mitaka mu kirere bazwi nka ‘Parachutiste’, bari bafashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Bari bafaswe na Polisi ya Norvège nyuma y’uko bagaragaye mu mashusho yafashwe na Camera z’umutekano, baryamishije hasi umusore bari no kumukubita mu mutwe.

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru yamenyekanye, avuga ko aba basirikare barekuwe nyuma y’iminsi ibiri bari mu maboko ya Polisi ya Norvège.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye abo basirikare bakubita uwo muturage, mu gihe uwo mugabo wo mu mujyi wa Åndalsnes yajyanywe mu Bitaro bya Molde.

Polisi ya Norvège itangaza ko hakurikijwe ibazwa ryakorewe uyu mugabo wakubiswe n’aba basirikare b’Ababiligi, bigaragara ko hashobora kuba hari abaturage benshi bahohoterwa na bo.

Igisirikare cy’u Bubiligi, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, cyari cyemeje amakuru y’abo basirikare bacyo baterewe muri yombi muri Norvège ariko kirinda kubitangaho amakuru arambuye.

Aba basirikare bane b’Ababiligi, bari mu bagera ku 180 bari mu myitozo y’ibyumweru bitanu iri kubera mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Norvège.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − 4 =

Previous Post

Umutwe wavuzweho gufasha FARDC wicanye ubugomye abaturage 15 b’ubwoko bwakunze kwibasirwa

Next Post

M23 yagaragaje ko aho igenzura ikorana n’abaturage ibikorwa by’iterambere

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragaje ko aho igenzura ikorana n’abaturage ibikorwa by’iterambere

M23 yagaragaje ko aho igenzura ikorana n’abaturage ibikorwa by’iterambere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.