Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu mwaka watangira amaze kujyayo inshuro ebyiri mu minsi itatu gusa. Ni nyuma yuko kiriya Gihugu giteye utwatsi ubusabe bwe bwo kumwoherereza ingabo, kikamwumvisha ko agomba kunyura inzira y’ibiganiro.
Tariki 05 n’iya 08 Mutarama 2026, Tshisekedi yerecyeje i Luanda muri Angola, agenzwa n’ingingo igamije gushaka umuti w’ikibazo kimuremereye cyo mu burasirazuba bw’Igihugu cye.
Izi nshuro zibayeho nyuma yuko mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, Perezida wa Angola, João Lourenço ateye utwatsi icyifuzo yari yagejejweho na DRC cyo kuba yakohereza ingabo kumufasha mu ruganga Igisirikare cya Leta gihanganyemo n’Ihuriro AFC/M23.
Mu mpera z’umwaka ushize, umwe mu ba hafi ya João Lourenço yari yatangaje ko “Angola ntizohereza abasirikare bayo kurinda Katanga mu gukumira kwinjirwamo n’abarwanyi ba AFC/M23.”
Nyuma y’iki cyemezo cyafashwe na Angola, Perezida Félix Tshisekedi yongeye kwerecyeza muri iki Gihugu, aho amakuru avuga ko yari akomeje gusaba ubufasha.
Amakuru avuga ko Perezida wa Angola, yabwiye Tshisekedi ko hakwiye gukomeza gukoreshwa inzira z’ibiganiro aho kuba iz’intambara nk’uko ari zo akomeje gushyira imbere.
Perezida wa Angola yasabye Tshisekedi ko habaho ibiganiro bihuza Abanyekongo ubwabo, kuko ari byo byazana igisubizo kirambye, ari na byo byatumiwemo Ihuriro AFC/M23.
Nyuma yuko iri Huriro ritumiwe muri ibi biganiro, ryahise risaba ibisobanuro byimbitse, niba ari ibiganiro bishya bivutse, cyangwa ari ibije kunganira ibiriho biba by’i Doha muri Qatar.
Ni ibiganiro bivugwa ko byagutse, bishobora kwitabirwa n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa DRC, aho binavugwa ko Joseph Kabila wigeze kuyobora iki Gihugu ndetse n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, baherutse kwerecyeza muri Angola.
Ubwo Tshisekedi yerecyeza i Luanda ku nshuro ya kabiri tariki 08 Mutarama, bivugwa ko yamenyesheje mugenzi we João Lourenço, abagomba kuzitabira ibi biganiro.
Perezida Tshisekedi kandi akomeje ingendo zigamije gusaba ubufasha, aho kuri uyu wa Mbere yanerecyeje i Lomé muri Togo, agahura na Faure Gnassingbé wahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, zo kuba umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RADIOTV10








