Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyatumye umuhanzi ukunzwe mu Rwanda ahamagazwa na RIB cyamenyekanye

radiotv10by radiotv10
21/02/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Icyatumye umuhanzi ukunzwe mu Rwanda ahamagazwa na RIB cyamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Chriss Eazy ugezweho muri iyi minsi, yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo yisobanure ku byo yarezwe. Gusa uwareze uyu muhanzi n’uruhande rwe [Chriss Eazy] ntibavuga rumwe ku cyatumye hatangwa iki kirego.

Nkuko bikubiye mu nyandiko ihamagara uyu muhanzi Rukundo Nsengiyumva Christian uzwi nka Chriss Eazy, yahamagajwe ko agomba kwitaba uyu munsi ku wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023.

Iyi nyandiko yanditswe n’Umugenzacyaha Igenukwayo Joie Jean De La Croix, isaba uyu Chriss Eazy kuzitaba kuri RIB ya Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Isoza igira iti “Usabwe kandi kuzana uru rupapuro hamwe n’irangamuntu yawe, mu biro by’Umugenzacyaha Igenukwayo Joie Jean De La Croix, ukoresha tel …icyo uhamagariwe uzakimenyeshwa uhageze.”

Amakuru yamenyekanye, avuga ko Chriss yarezwe ibifitanye isano no kuba ataritabiriye igitaramo yari yatumiwemo cyabereye mu mujyi wa Musanze mu Karere ka Musanze.

Uwateguye iki gitaramo wari wanishyuye amwe mu mafaranga uyu muhanzi, ni we watanze ikirego cyo kujyana mu bugenzacyaha Chriss Eazy ngo kuko atubahirije amasezerano.

Yagombaga kuririmba mu gitaramo cyabaye ku munsi wahariwe abakundana tariki 14 Gashyantare 2023 muri Hoteli izwi nka Caves Hotel iyoborwa n’uwitwa Tuyisenge Jean Marie Vianney ari na we wareze uyu muhanzi ndetse na kompanyi ishinzwe kureberera inyungu ze iyoborwa na Junior Giti uzwi mu gusobanura film.

Junior Giti wagize icyo avuga kuri iki kirego, yemeye ko uyu muhanzi areberera inyungu ze koko atitabiriye kiriya gitaramo yari yatumiwemo, ariko ko yari arwaye kandi ko boherereje uwagiteguye inyandiko igaragaza ko yahawe ikiruhuko cya muganga (Repos medical).

Junior Giti kandi avuga ko n’amafaranga bari babishyuye, bayabasubije uriya muyobozi wa Hoteli ndetse bakaba bafite n’ibimenyetso, ku buryo batumva impamvu bagiye kubarega.

Nyamara umuyobozi w’iriya hoteli Tuyisenge Jean Marie Vianney yamaganiye kure ibyatangajwe na Junior Giti, aho yabwiye Inyarwanda ati “Ibyo bintu bibaye byarabayeho nkajya kumurega naba mfite ikibazo. Kugeza uyu munsi nta butumwa mfite bugaragaza ko nakiriye amafaranga avuye kwa Junior Giti, cyereka niba barayanyujije mu zindi nzira.”

Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 4 =

Previous Post

M23 irengeje itariki yahawe hacura iki?- Hatabayeho gushishoza icyakurikiraho cyaba kibi kurushaho

Next Post

Igihano cyahawe umugabo wemeye ko yiyiciye umugore we amutemaguye ntigitunguranye

Related Posts

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

by radiotv10
29/10/2025
0

Ange Niyonshuti Tricia, umugore w’umuhanzi Tom Close; yongeye kumwibutsa ko amukunda urutagereranywa, anamubwira ko amwifuriza kuramba kugeza igihe azabonera ubuvivi....

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera, who has Rwandan roots, is among the contestants for the Miss Belgium title. She is confident about her...

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

by radiotv10
28/10/2025
0

Kyra Nkezabera ufite inkomoko mu Rwanda, ari mu bahatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi, ndetse akaba afite icyizere cyo kuryegukana,...

How musicians are using streaming platforms to make money

How musicians are using streaming platforms to make money

by radiotv10
27/10/2025
0

In today’s digital world, streaming platforms have completely changed how musicians share their music and earn a living. Instead of...

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

by radiotv10
25/10/2025
0

Nyuma y'ibyumweru bibiri afunguwe, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga n'umugore we Annette Murava, basohoye indirimbo nshya bise ‘Ndi inde”...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Uwari Umuyobozi wa RIB yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke ahanishwa gufungwa imyaka 8

Igihano cyahawe umugabo wemeye ko yiyiciye umugore we amutemaguye ntigitunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.