Mugisha Moïse uri mu bakinnyi ba Team Rwanda iri mu irushanwa rya Tour du Rwanda, yasobanuye icyatumye ajya kuramutsa umuryango we [umugore we n’abana babo b’impanga] ubwo bari mu muhanda basiganwa, ariko ntibivugweho rimwe rimwe n’abamugaye bavuga ko atari kubikora.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare ubwo iri siganwa rya Tour du Rwanda rikunzwe n’abatari bacye, berecyezaga i Rubavu bavuye i Musanze.
Ni inzira zituyemo benshi mu bo mu miryango ya bamwe mu bakinnyi b’umukino w’amagare mu Rwanda, barimo na Mugisha Moïse uri mu bagize Ikipe y’Igihugu.
Mugisha Moïse ubwo yari muri iri siganwa ari kumwe na bagenzi be, ubwo bageraga ahazwi nk’i Busogo mu Karere ka Musanze, yabonye umuryango we, umugore we n’abana babo b’impanga bari mu kivunge cy’abaturage bari baje gushyigikira abakinnyi b’Abanyarwanda, na we afata feri abanza kubaramutsa.
Ni ibintu byashimwe na bamwe, ariko hari n’ababigaye, bavuga ko Mugisha Moïse atari kubikora, kuko yari ari mu isiganwa, yagombaga gukomeza guhatana, kugira ngo ageshe ishema Igihugu cye.
Mugisha Moïse we yavuze ko ntakibazo na gito byarimo kuko n’ubundi bitari kubangamira inshingano z’akazi yagombaga gukora muri iri siganwa.
Yavuze ko kujya gusuhuza umuryango we, ari urukundo asanzwe awufitiye dore ko kuri we ngo unaza imbere ya byose, ku buryo ntacyari kumubuza kuwusuhuza ubwo yawubonaga.
Yagize ati “Umuryango uza mbere kandi ntekereza ko umukino w’amagare ari ukwishimisha.”
Mugisha Moïse avuga ko guhagarara akanya gato, bitari kubangamira intego yari yihaye muri iri siganwa. Ati “Ndi umukinnyi w’umunyamwuga, ntabwo mwagahangayikishijwe n’uko nahagaze kuko nari nzi ko nakongera nkihuta ngafata igikundi.”
Ni mu gihe hari n’ababishimye, bavuze ko n’ubusanzwe Siporo igomba kugaragaramo ibihe byiza no gusabana n’abaturage, kandi ko iki kiri mu dushya tuzakomeza kwibukwa muri iri siganwa.

RADIOTV10