Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Icyatumye umukinnyi w’u Rwanda uri muri TourDuRwanda akora ibitavuzweho rumwe yagisobanuye

radiotv10by radiotv10
27/02/2025
in SIPORO
0
Icyatumye umukinnyi w’u Rwanda uri muri TourDuRwanda akora ibitavuzweho rumwe yagisobanuye
Share on FacebookShare on Twitter

Mugisha Moïse uri mu bakinnyi ba Team Rwanda iri mu irushanwa rya Tour du Rwanda, yasobanuye icyatumye ajya kuramutsa umuryango we [umugore we n’abana babo b’impanga] ubwo bari mu muhanda basiganwa, ariko ntibivugweho rimwe rimwe n’abamugaye bavuga ko atari kubikora.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare ubwo iri siganwa rya Tour du Rwanda rikunzwe n’abatari bacye, berecyezaga i Rubavu bavuye i Musanze.

Ni inzira zituyemo benshi mu bo mu miryango ya bamwe mu bakinnyi b’umukino w’amagare mu Rwanda, barimo na Mugisha Moïse uri mu bagize Ikipe y’Igihugu.

Mugisha Moïse ubwo yari muri iri siganwa ari kumwe na bagenzi be, ubwo bageraga ahazwi nk’i Busogo mu Karere ka Musanze, yabonye umuryango we, umugore we n’abana babo b’impanga bari mu kivunge cy’abaturage bari baje gushyigikira abakinnyi b’Abanyarwanda, na we afata feri abanza kubaramutsa.

Ni ibintu byashimwe na bamwe, ariko hari n’ababigaye, bavuga ko Mugisha Moïse atari kubikora, kuko yari ari mu isiganwa, yagombaga gukomeza guhatana, kugira ngo ageshe ishema Igihugu cye.

Mugisha Moïse we yavuze ko ntakibazo na gito byarimo kuko n’ubundi bitari kubangamira inshingano z’akazi yagombaga gukora muri iri siganwa.

Yavuze ko kujya gusuhuza umuryango we, ari urukundo asanzwe awufitiye dore ko kuri we ngo unaza imbere ya byose, ku buryo ntacyari kumubuza kuwusuhuza ubwo yawubonaga.

Yagize ati “Umuryango uza mbere kandi ntekereza ko umukino w’amagare ari ukwishimisha.”

Mugisha Moïse avuga ko guhagarara akanya gato, bitari kubangamira intego yari yihaye muri iri siganwa. Ati “Ndi umukinnyi w’umunyamwuga, ntabwo mwagahangayikishijwe n’uko nahagaze kuko nari nzi ko nakongera nkihuta ngafata igikundi.”

Ni mu gihe hari n’ababishimye, bavuze ko n’ubusanzwe Siporo igomba kugaragaramo ibihe byiza no gusabana n’abaturage, kandi ko iki kiri mu dushya tuzakomeza kwibukwa muri iri siganwa.

Mugisha yabanje kuramutsa umuryango we

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 6 =

Previous Post

M23 yongeye kugaragarizwa urugwiro rudasanzwe n’abaturage

Next Post

Ibyo Minisitiri wo mu Bwongereza yavuze ku wo mu Rwanda byatumye hasabwa ibisobanuro

Related Posts

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

IZIHERUKA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It
IMIBEREHO MYIZA

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

23/12/2025
Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo Minisitiri wo mu Bwongereza yavuze ku wo mu Rwanda byatumye hasabwa ibisobanuro

Ibyo Minisitiri wo mu Bwongereza yavuze ku wo mu Rwanda byatumye hasabwa ibisobanuro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The Silent Competition Among Friends: How Youth Compare Progress Without Saying It

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.