Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye, yafashe abantu bane bakekwaho kuba bari mu gatsiko k’amabandi, bafatiwe mu mukwabu wakozwe nyuma yuko hari abaturage bo mu Murenge wa Tumba bakomerekejwe n’abantu batandatu bateye akabari bitwaje intwaro gakondo.
Aba bantu bafashwe mu mukwabu wakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Berwa mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Tumba.
Umukwabu wo gufata aba bantu wakozwe nyuma y’ubugizi bwa nabi bukozwe na bo ubwo bateraga akabari k’uwitwa Simbarikure, ahahise humvikana urusaku, bigatuma bamwe mu batuye muri aka gace bajya gutabara, ari na bwo batemagurwaga n’aba bantu bari bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ibyuma n’inkoni.
Abantu batatu bakomerekejwe n’aba bantu, ni Nshimiyimana Simon w’imyaka 36, Mporwiki Damian w’imyaka 44 na Nizeyimana Jean Pierre w’imyaka 30, bose bakomerejwe mu mutwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB naho abakekwa kugira uruhare mu bikorwa nk’ibi bakaba bafashwe bamwe.
Ati “Amakuru twayamenye abakomeretse bajyanwe kwa muganga kuri CHUB kugira ngo bakurikiranwe bavurwe, amabandi kugeza ubu Police imaze gufata bane bakekwaho urugomo, ubujura gukubita no gukomeretsa bakaba bafungiye kuri Police Station ya Ngoma.”
CIP Hassan Kamanzi uvuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye gukora iperereza, yaboneyeho guhumuriza abaturage, abasaba gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibyaha nk’ibi batangira amakuru ku gihe.
Akomeza avuga ko Polisi igaya bamwe bakomeje kugira imyunvire n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage, ibibutsa ko itazigera ibihanganira, kuko uzajya abifatirwamo wese azajya abihanirwa hakurikijwe amategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko hagiye gukazwa ingamba zo kubungabunga umutekano muri aka gace.
Ati “Turahumuriza abaturage, dushimira abatabaye. Irondo ni ugukomeza gukurikirana imikorere yaryo rikagira uruhare mu gukumira.”
Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe aba baturage batangarije RADIOTV10 ko bafite ikibazo cy’iri tsinda baba bakeka ko hari na bamwe mu banyerondo bakabaye babacungira umutekano bakabakingira ikibababa, aho icyo gihe polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko igiye gukora iperereza ngo ikurikirane abakora ibi bikorwa.


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10