Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyavuye mu mukwabu wakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye akabari bagakomeretsa abaturage

radiotv10by radiotv10
07/10/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Icyavuye mu mukwabu wakozwe nyuma yuko abitwaje intwaro gakondo bateye akabari bagakomeretsa abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye, yafashe abantu bane bakekwaho kuba bari mu gatsiko k’amabandi, bafatiwe mu mukwabu wakozwe nyuma yuko hari abaturage bo mu Murenge wa Tumba bakomerekejwe n’abantu batandatu bateye akabari bitwaje intwaro gakondo.

Aba bantu bafashwe mu mukwabu wakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Berwa mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Tumba.

Umukwabu wo gufata aba bantu wakozwe nyuma y’ubugizi bwa nabi bukozwe na bo ubwo bateraga akabari k’uwitwa Simbarikure, ahahise humvikana urusaku, bigatuma bamwe mu batuye muri aka gace bajya gutabara, ari na bwo batemagurwaga n’aba bantu bari bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ibyuma n’inkoni.

Abantu batatu bakomerekejwe n’aba bantu, ni Nshimiyimana Simon w’imyaka 36, Mporwiki Damian w’imyaka 44 na Nizeyimana Jean Pierre w’imyaka 30, bose bakomerejwe mu mutwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko  abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB naho abakekwa kugira uruhare mu bikorwa nk’ibi bakaba bafashwe bamwe.

Ati “Amakuru twayamenye abakomeretse bajyanwe kwa muganga kuri CHUB kugira ngo bakurikiranwe bavurwe, amabandi kugeza ubu Police imaze gufata bane bakekwaho urugomo, ubujura gukubita no gukomeretsa bakaba bafungiye kuri Police Station ya Ngoma.”

CIP Hassan Kamanzi uvuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye gukora iperereza, yaboneyeho guhumuriza abaturage, abasaba gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibyaha nk’ibi batangira amakuru ku gihe.

Akomeza avuga ko Polisi igaya bamwe bakomeje kugira imyunvire n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage, ibibutsa ko itazigera ibihanganira, kuko uzajya abifatirwamo wese azajya abihanirwa hakurikijwe amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko hagiye gukazwa ingamba zo kubungabunga umutekano muri aka gace.

Ati “Turahumuriza abaturage, dushimira abatabaye. Irondo ni ugukomeza gukurikirana imikorere yaryo rikagira uruhare mu gukumira.”

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe aba baturage batangarije RADIOTV10 ko bafite ikibazo cy’iri tsinda baba bakeka ko hari na bamwe mu banyerondo bakabaye babacungira umutekano bakabakingira ikibababa, aho icyo gihe polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko igiye gukora iperereza ngo ikurikirane abakora ibi bikorwa.

Bakomerekejwe n’aya mabandi

Abaturage basaba ko hakwiye gukazwa umuekano

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =

Previous Post

Ibyamamare bimaze umwaka batandukanye nk’umugabo n’umugore batunguranye bagaragara barebana akana ko mu jisho

Next Post

Nyuma y’icyumweru akatiwe urwo gupfa umugabo wo muri Tunisia ibyamubayeho ni nk’igitangaza

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’icyumweru akatiwe urwo gupfa umugabo wo muri Tunisia ibyamubayeho ni nk’igitangaza

Nyuma y’icyumweru akatiwe urwo gupfa umugabo wo muri Tunisia ibyamubayeho ni nk’igitangaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.