Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyemezo gishya cyafashwe mu bya Congo cyateye ikikango

radiotv10by radiotv10
16/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubutumwa bwahawe M23 nyuma yo kurekura ku mugaragaro agace kamwe yagenzuraga
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Angola na yo yemeje ko igiye kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhashya umutwe wa M23, abasesenguzi babona iki cyemezo gishobora gusubiza ibintu irudubi, intambara ikaba yarushaho kuba mbisi.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Guverinoma ya Angola isanzwe ari umuhuza mu bibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na yo yatangaje ko igiye kohereza ingabo muri Congo mu rwego rwo gutanga ubufasha mu guhashya umutwe wa M23.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Angola, bivuga ko igitumye iki gihugu cyohereza izi ngabo, ari ukujya kugarura umutekano mu duce umutwe wa M23 wafashe.

Ibi byose Angola irabikora mu gihe yari isanzwe ari n’umuhuza wahawe umukoro wo gufasha izi mpande zombi gushaka umuti w’ibibazo bihari.

Umuhanga mu bya Politiki akaba anayigisha muri Kaminuza, Dr. Ismael Buchanan avuga ko iki cyemezo cya Angola kitari gikwiye kuko iki Gihugu cyari gisanganywe inshingano zo kunga kandi zidakwiye kubangikanywa n’izi kinjiyemo.

Ati “Dukwiye kwibaza ngo ‘uruhare rwa Angola kujya guhangana na M23 ruje rute?’ kuko bashobora kuba bibwira ko bagiye guhangana na M23 ko ari ko gukiza ikibazo kubera ko muzi neza ko Tshisekedi icyo ari gukora politiki ye ari uwamufasha akamujya inyuma akamufasha guhangana na M23.

Bikwereka ko na ya ntambara yari iri muri Congo noneho iba intambara koko yatuye kubera kwivanga mu bibazo bya Congo.”

Uyu musesenguzi avuga ko nanone hari ikimuha icyizere ko kuba Angola yaba yarabaye umuhuza idashobora guhindukira ikaba yajya kwatsa umuriro muri Congo ijya kurasa kuri M23.

Ati “Kuko iyo bigeze aho twakwibaza impamvu Uganda itabikora, u Burundi butabikora, Kenya itabikora. Kuba bitararasa kuri M23 ni uko bizi neza ko ikibazo bikibona ahubwo hakiri uruhare rwa dipolomasi n’ibiganiro kuruta uko washyira imbere intambara.”

Dr Buchanan avuga ko mu gihe ingabo za Angola zahindukira zikarasa umutwe wa M23, iki Gihugu cyari umuhuza cyaba gitandukiriye kigatangira guhengamira ku ruhande rumwe mu zo cyashinzwe guhuza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Hatangajwe amakuru akwiye kumenywa n’ababyeyi bose bafite abana biga bacumbikiwe n’ibigo

Next Post

Kuki abafana babateraga imineke?: Perezida Kagame yavuze ku ivangura ryakunze kugaragarizwa abakinnyi b’Abanyafurika

Related Posts

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

by radiotv10
08/01/2026
0

Iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rubanza ruregwamo Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan wanabaye Umuyobozi w'Akarere ka...

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

by radiotv10
08/01/2026
0

For many people, earning more money feels like the ultimate solution to financial stress. A salary raise, a new job,...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki abafana babateraga imineke?: Perezida Kagame yavuze ku ivangura ryakunze kugaragarizwa abakinnyi b’Abanyafurika

Kuki abafana babateraga imineke?: Perezida Kagame yavuze ku ivangura ryakunze kugaragarizwa abakinnyi b’Abanyafurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.