• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Icyemezo gishya ku wayoboye Rayon wari wasubijwe inyuma muri kandidatire za FERWAFA

radiotv10by radiotv10
12/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Icyemezo gishya ku wayoboye Rayon wari wasubijwe inyuma muri kandidatire za FERWAFA
Share on FacebookShare on Twitter

Mu bantu batatu bari bajuririye icyemezo cyo kwangirwa kandidatire zabo zo kwiyamamariza imyanya itandukanye muri FERWAFA, Gacinya Chance Denys, ni we wenyine wemerewe, nyuma yo gusanga impamvu yatanze zifite ishingiro.

Cacinya Chance Denys wiyamamariza umwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike, yari yasubijwe inyuma, ariko ntiyanyurwa, ahita ajuriria iki cyemezo.

Inyandiko dukesha ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, imenyesha Dr Moussa Hakizimana, Gacinya Chance Denys na Fidele Kanamugire, imyanzuro yafashwe ku bujurire bwabo.

Iyi nyandiko, ivuga ko komisiyo y’ubujurire bw’amatora yateranye igasuzuma ubujurire bwa buri wese, ikareba niba bufite ishingiro.

Ikomeza ivuga ko hashingiwe ku ngingo ya 26 y’itegeko rigenga amatora, iyi komisiyo y’ubujurire y’amatora yanzuye ko “Ubujurire bwa Dr Moussa Hakizimana, nta shingiro bufite, ubujurire bwa Gacinya Chance Denys bufite ishingiro, yemerewe kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.”

Ubundi bujurire bwasubijwe inyuma ni ubwa Kanamugire Fidele, na bwo iriya Komisiyo y’Ubujurire bw’amatora, yasanze budafite ishingiro.

Abiyamamarije imyanya itandukanye mu buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bazasimbura abaherutse kwegura, barimo Nizeyimana Mugabo Olivier wa Perezida, aho abiyamamaza bazusa ikivi cyari cyateruwe n’abeguye.

Mu biyamamaje banahabwa amahirwe, harimo Alphonse Munyatwali uherutse kugirwa Perezida wa Police FC, uri kwiyamamariza kuba Perezida w’iri Shyirahamwe, akaba ari n’Umukandida rukumbi kuri uyu wa mwanya wa Perezida wa FERWAFA.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + one =

Previous Post

Abakunzi ba gospel mu Rwanda bagiye gucinya umudiho ku bw’umuhanzikazi w’ikirangirire

Next Post

Inkuru y’akababaro ku munyapolitiki w’Umunyabigwi mu Gihugu cy’i Burayi

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Inkuru y’akababaro ku munyapolitiki w’Umunyabigwi mu Gihugu cy’i Burayi

Inkuru y’akababaro ku munyapolitiki w’Umunyabigwi mu Gihugu cy’i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.