Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyifuzo cy’umukozi w’Imana Yongwe wifuzaga gufungurwa cyateshejwe agaciro

radiotv10by radiotv10
04/12/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Igisobanuro gitunguranye cya Yongwe ku bamushinja kubasengera ntibabone ibitangaza yabizezaga
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi w’Imana Harelimana Joseph uzwi nka Apotre Yongwe wari wajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, yifuza kurekurwa, azakomeza gufungwa nk’uko byemejwe n’Urukiko yari yajuririye.

Harelimana Joseph wamamaye nka Apotre Yongwe, yari yaburanye ubujurire bwe mu cyumweru gishize, ku wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, yari yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ko urw’Ibanze rwamufatiye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, hari ibyo rwirengagije.

Yongwe uburana ahakana ibyaha akekwaho, avuga ko ibyo gushinjwa kurya amafaranga y’abantu abatekeye umutwe, yabaga ari amaturo bamuhaga, kandi ko kuba ibyo yabasengeraga bitarabaye, atabibazwa kuko atari Imana.

Uregwa n’Umunyamategeko we, kandi bavugaga ko akwiye gufungurwa agakurikiranwa ari hanze, kuko ibyatangajwe n’ubushinjacyaha bitagize impamvu zikomeye zatuma akurikiranwa afunze.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zituma uregwa akurikiranwa afunze, kuko asubiye hanze yakongera agasubiramo ibyaha akekwaho.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, mu cyemezo rwasomye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukuboza 2023, rwagumishijeho icyemezo cyafashwe n’urw’Ibanze ko uregwa akurikiranwa afunze kuko hari impamvu zikomeye, zagaragajwe n’Ubushinjacyaha.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, kandi na rwo rwagendeye ku mashusho yanagendeweho n’urw’Ibanze, agaragaramo Yongwe ahamagarira abantu gutanga amaturo ngo abasengere bagerweho n’ibitangaza.

Urukiko ruvuga ko aya mashusho ari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kiri mu byaha akekwaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 10 =

Previous Post

Hari abatsinze kuri 99,7%: Iby’ingenzi wamenya mu manota y’abasoje ayisumbuye mu Rwanda

Next Post

AMAFOTO: Irebere ubwiza bw’imyenda ikorwa n’inzu yambika ibyamamare inafitiye abakiliya agashya k’Ubunani

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu
AMAHANGA

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

29/01/2026
Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Irebere ubwiza bw’imyenda ikorwa n’inzu yambika ibyamamare inafitiye abakiliya agashya k’Ubunani

AMAFOTO: Irebere ubwiza bw’imyenda ikorwa n’inzu yambika ibyamamare inafitiye abakiliya agashya k’Ubunani

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.