Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib yongeye kwibutsa abakunzi b’iyi kipe ko badakwiye guterwa ubwoba na Rayon Sports mu mukino wa Super Cup ugiye guhuza aya makipe, avuga ko atari ubwa mbere agiye guhura n’abakeba bakomeye kuko ubwo yatozaga Wydad Casablanca yahuye Raja Casablanca inshuro nyinshi kandi akitwara neza.
Yagize ati “Njye natoje Wydad Casablanca, aho twahuraga na Raja Casablanca kenshi. Natoje imikino ya ‘Derby’ irenga 20 maze kumenyera. Ntabwo iriya ari imikino itsindirwa ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ni mu kibuga.”
Umunya- Morocco yatanze isomo ry’uko bitegura imikino ikomeye, ati “Birasaba gutegura abakinnyi mu mutwe no kwiga ku wo muhanganye, ukareba intege nke ze.”
Abderrahim Talib yanavuze ko adacibwa intege n’imikino ya gishuti amaze gukina ati “Ntabwo nazanywe n’imikino ya gicuti, ari ibyo sinari buze muri APR FC. Njye nishimira gutsindwa mu gihe cyo kwitegura kugira ngo menye aho dufite intege nke.”
APR FC na Rayon Sports ziri kwitegura umukino wa Super cup uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro.
Aime Augustin
RADIOTV10