Saturday, September 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America

radiotv10by radiotv10
19/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo abaganga bavuga kuri Kanseri yo hejuru yasanganywe Joe Biden wayoboye America
Share on FacebookShare on Twitter

Abaganga ba Joe Biden wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baravuga ko nubwo Kanseri bamusanzemo y’udusabo tw’intanga iri ku rwego rwa nyuma, ariko hari icyizere ko yavurwa.

Ni nyuma yuko hagiye hanze itangazo rivuga ko Perezida Joe Biden wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America, yasanzwemo kanseri yo ku rwego rwo hejuru,

Iri tangazo rigira riti “kuri uyu wa Gatanu, basanze afite kanseri y’udusabo tw’intanga, iri ku rwego rwa nyuma kandi imaze gukwira mu magufwa.”

Iri tangazo rikurikiye isuzuma ryakorewe Joe Biden nyuma yo gutangira kugira ibimenyetso bikomeye byagaragaye ku wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025.

Abaganga be bavuga ko nubwo ibisubizo by’isuzuma bamukoreye bigaragaza ko iyi kanseri yageze kure, basanze iterwa n’imisemburo y’abagabo nka testosterone, bityo ko bitanga amahirwe yo kuba ishobora kuvurwa hakoreshejwe uburyo bushobora gutanga umusaruro.

Perezida Joe Biden n’umuryango we, bari muri gahunda yo kuganira n’itsinda ry’abaganga be, ku buryo bwiza bwo kumuvura.

Joe Biden yabaye Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za America kuva tariki 20 Mutarama 2021 kugeza ku ya 20 Mutarama 2025.

Biden yahisemo kutongera kwiyamamariza kuyobora America nyuma y’igitutu yari amaze iminsi ashyirwaho nyuma yo kutitwara neza mu biganiro mpaka byanyuraga kuri televisiyo, aho abantu benshi batangiye kwibaza ku bushobozi bwe bwo gukomeza kuyobora, mu matora ya perezida yo mu 2024, avuga ko ashaka guha umwanya abandi na bo bakayobora.

Icyo gihe, Biden wari wujuje imyaka 81, yemeye ko inshingano za Perezida zikomeza kumugora uko imyaka ihita, kandi ko ari ngombwa gushyira imbere ubuzima bwe n’umuryango nyuma y’imyaka irenga 50 akorera Igihugu mu nzego zitandukanye za Leta.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 10 =

Previous Post

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

Next Post

Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

Related Posts

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

by radiotv10
19/09/2025
0

Muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, imirwano ihanganishije Ihuriro AFC/M23 n’igisirikare cya Congo (FARDC) n’abagifasha, yakomeye,...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

by radiotv10
19/09/2025
0

Ingingo yo guhererekanya imfungwa hagati y’Ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni imwe mu zabaye ingorabahizi, ndetse...

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

by radiotv10
19/09/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratabaza amahanga ko uruhande bahanganye rugizwe na FARDC ifatanyije n’abarimo FDLR n’Ingabo z’u Burundi, rwabyutse rurasa ibisasu bakoresheje...

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

by radiotv10
18/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwamenyesheje abatuye Umujyi wa Goma ko bemerewe kwambuka umupaka munini uzwi...

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

by radiotv10
18/09/2025
0

The leadership of North Kivu Province that was appointed by AFC/M23 “informs all residents of the city of Goma that...

IZIHERUKA

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga
IBYAMAMARE

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

by radiotv10
19/09/2025
0

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

19/09/2025
Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

19/09/2025
AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

19/09/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

19/09/2025
Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.