Abo mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, barasaba ko umugabo uvugwaho kuba yarasambanyije umwana w’imyaka ibiri w’umugore we akanamuteragura ibyuma umubiri wose, yahanishwa igihano gihwanye n’ibyo yakoze bavuga ko biremereye cyane.
Uwitwa Iradukunda Naome utuye mu Mudugudu wa Rukira mu Kagari ka Rwayikoni mu Murenge wa Mushikiri, avuga ko umugabo we Niyonizerwa Muhire babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, yamusanze ari kumusambanyiriza umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri ubwo yari avuye kuvoma.
Uretse kumusambanyiriza uyu mwana batabyaranye, uyu mugabo avugwaho kuba yaramuteraguye ibyuma umubiri wose, ku buryo yasanze yakomeretse ahantu hatandukanye.
Yagize ati “Namusize ngiye kuvoma arambwira ati ‘rero nsigira umwana wihute ngo utebuke, mvuyeyo nsanga umwana yamugenje atya yamunize mu ijosi no mu mugongo nsanga yamukubise (yamutemaguye umubiri wose yanamusambanyije). Mubajije ngo uyu mwana yabaye iki? arambwira ati yagiye ku ku musaza aramukubita, ngiye kuri uwo musaza we arambwira ngo ni we wamukubise, mpita mujyana kwa muganga umwana baramwakira baramuvuza ubwo RIB nagezeyo iranyandikira. Yasanze yamusambanyije yanamunize yamukubise n’ibintu mu mugongo.”
Bamwe mu baturage bavuga ko uyu mugabo asanganywe ingeso mbi zirimo ubujura kandi ko atari ubwa mbere afunzwe kuko n’ubunsi izi ngeso zagiye zituma afungwa.
Uwitwa Bariyanga “Afunzwe birenze rimwe. Ni ingegera yiba ibitoki, yiba ihene, Ingurube ibintu byose. Yari asanzwe ari igiharamagara nta Cyumweru cyacagaho atagiye mu Murenge.”
Icyakora ngo ibyo yakoze bihwanye ni uko yakatirwa burundu cyangwa agahabwa igihano kiremereye gihwanye n’uburemere bw’ibyo akekwaho.
Singirankabo Thoma ati “Ijisho yarivanyemo, none se gucoca igihanga ni Inka? Reba uyu mugongo ukuntu yawokeje, reba iyi nda, no mu ijosi hose. Ahubwo njye icyo nabona mwamukatira burundu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yemereye Umunyamakuru wa RADIOTV10 ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Nyarubuye.




Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10