Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko ifite icyizere ko ibibazo bya Politiki biri muri Korea y’Epfo byakurikiye kweguza uwari Perezida, bizarangira kuko iki Gihugu gisanzwe ari umufatanyabikorwa w’imena wa America.
Ni mu gihe inzego zishinzwe iperereza muri Koreya y’Epfo ziri mu nzira yo gusaba Urukiko kongerera igihe impapuro zo guta muri yombi Perezida Yoon Suk Yeol, uherutse kweguzwa.
Umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken uri kugirara uruzinduko muri iki Gihugu cya Korea y’Epfo, yashimangiye ko Amarica ifite icyizere kizikura muri ibi bibazo.
Inzego z’ishinzwe iperereza zatangiye gukurikirana Yoon, nyuma yuko ku ya 03 Ukuboza 2024 yatangaje ibihe bidasanzwe mu Gihugu, byanateye umutekano mucye muri Korea Y’epfo.
Tariki 03 mutarama 2025 abashinzwe iperereza bari bagiye gushyira mu bikorwa impapuro zo kumuta muri yombi, nyuma yo kwanga kwitaba urukiko inshuro nyinshi, barakumiriwe babuzwa n’abashinzwe umutekano wa Perezida kwinjira mu rugo rwe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo, Cho Tae-yul, Blinken yagize ati “Ibyabaye nyuma yuko Perezida yoon atangaje ibihe bidasanzwe mu Gihugu, byaduteye impungenge, ariko byagaragaje isura ya Koreya y’Epfo nk’Igihugu gifite demokarasi iteye imbere, kandi ikomeye.”
Impapuro zo guta muri yombi Yoon, ari na zo za mbere zashyiriweho Perezida ukiri ku mirimo muri Koreya y’Epfo, zirarangira kuri uyu wa Mbere saa sita z’ijoro.
Ibiro bishinzwe iperereza ku byaha by’abayobozi bakuru (CIO) bivuga ko kuri uyu wa Mbere, tariki 06 Mutarama 2025 aribwo biteganya gusaba Urukiko kongera igihe cy’izo mpapuro zo kumuta muri yombi.
Itangazo rishyiraho ibihe bidasanzwe muri Koreya y’Epfo, ryamaze amasaha atandatu, ryateje umwuka mubi mu Gihugu, rikurikirwa no kweguza Perezida Yoon ndetse na Minisitiri w’Intebe wari wamusimbuye by’agateganyo.
Yoon yegujwe ku nshingo zo kuyobora Koreya y’Epfo n’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 14 Ukuboza. Kugeza ubu, Urukiko rushinze kurinda Itegeko Nshinga ruri kuburanisha urwo rubanza kugira ngo hafatwe umwanzuro wo kumukura ku mirimo burundu, cyangwa kumusubiza ku buyobozi.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10