Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo America ivuga ku bibazo uruhuri biri muri Korea y’Epfo byahagurukije imbaga

radiotv10by radiotv10
06/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo America ivuga ku bibazo uruhuri biri muri Korea y’Epfo byahagurukije imbaga
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko ifite icyizere ko ibibazo bya Politiki biri muri Korea y’Epfo byakurikiye kweguza uwari Perezida, bizarangira kuko iki Gihugu gisanzwe ari umufatanyabikorwa w’imena wa America.

Ni mu gihe inzego zishinzwe iperereza muri Koreya y’Epfo ziri mu nzira yo gusaba Urukiko kongerera igihe impapuro zo guta muri yombi Perezida Yoon Suk Yeol, uherutse kweguzwa.

Umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken uri kugirara uruzinduko muri iki Gihugu cya Korea y’Epfo, yashimangiye ko Amarica ifite icyizere kizikura muri ibi bibazo.

Inzego z’ishinzwe iperereza zatangiye gukurikirana Yoon, nyuma yuko ku ya 03 Ukuboza 2024 yatangaje ibihe bidasanzwe mu Gihugu, byanateye umutekano mucye muri Korea Y’epfo.

Tariki 03 mutarama 2025 abashinzwe iperereza bari bagiye gushyira mu bikorwa impapuro zo kumuta muri yombi, nyuma yo kwanga kwitaba urukiko inshuro nyinshi, barakumiriwe babuzwa n’abashinzwe umutekano wa Perezida kwinjira mu rugo rwe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo, Cho Tae-yul, Blinken yagize ati “Ibyabaye nyuma yuko Perezida yoon atangaje ibihe bidasanzwe mu Gihugu, byaduteye impungenge, ariko byagaragaje isura ya Koreya y’Epfo nk’Igihugu gifite demokarasi iteye imbere, kandi ikomeye.”

Impapuro zo guta muri yombi Yoon, ari na zo za mbere zashyiriweho Perezida ukiri ku mirimo muri Koreya y’Epfo, zirarangira kuri uyu wa Mbere saa sita z’ijoro.

Ibiro bishinzwe iperereza ku byaha by’abayobozi bakuru (CIO) bivuga ko kuri uyu wa Mbere, tariki 06 Mutarama 2025 aribwo biteganya gusaba Urukiko kongera igihe cy’izo mpapuro zo kumuta muri yombi.

Itangazo rishyiraho ibihe bidasanzwe muri Koreya y’Epfo, ryamaze amasaha atandatu, ryateje umwuka mubi mu Gihugu, rikurikirwa no kweguza Perezida Yoon ndetse na Minisitiri w’Intebe wari wamusimbuye by’agateganyo.

Yoon yegujwe ku nshingo zo kuyobora Koreya y’Epfo n’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 14 Ukuboza. Kugeza ubu, Urukiko rushinze kurinda Itegeko Nshinga ruri kuburanisha urwo rubanza kugira ngo hafatwe umwanzuro wo kumukura  ku mirimo burundu, cyangwa kumusubiza ku buyobozi.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − seventeen =

Previous Post

Intambara y’amagambo hagati ya Gen.Muhoozi n’Umunyapolitiki Bobi Wine yafashe indi ntera

Next Post

Rusizi: Igikekwa ku mugabo wari umuzamu basanze yapfiriye aho yacungiraga umutekano

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Igikekwa ku mugabo wari umuzamu basanze yapfiriye aho yacungiraga umutekano

Rusizi: Igikekwa ku mugabo wari umuzamu basanze yapfiriye aho yacungiraga umutekano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.