Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR

radiotv10by radiotv10
13/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo America n’u Bubiligi bavuga ku cyemezo cya Congo cyahaye itegeko FDLR
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Bubiligi n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zagaragaje ko zishimiye itangazo ry’igisirikare cya DRC (FARDC) rihamagarira abarwanyi b’umutwe wa FDLR, kurambika hasi intwaro no kwishyikiriza ubutegetsi bwa kiriya Gihugu cyangwa Ingabo za MONUSCO.

Ni nyuma yuko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, ku wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025, gishyize hanze itangazo risaba abarwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR kurambika hasi intwaro.

Iri tangazo rivuga ko ibi bishingiye ku ku byemeranyijweho “tariki 01 Ukwakira 2025 na Komisiyo ihuriweho yo kugenzura Amasezerano y’Amahoro yasinyijwe i Washington na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda ku bw’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Ekenge Bomusa Efomi Sylvain, rivuga ko abarwanyi ba FDLR nibarambika intwaro hasi bagomba kuzahita “bishyikiriza ubutegetsi bwa Congo cyangwa MONUSCO, mu rwego rwo kugira ngo basubizwe mu Gihugu bakomokamo cy’u Rwanda.”

FARDC kandi isaba abaturage bose bafite aho bahuriye na FDLR kwitandukanya na yo kandi bakayishishikariza kwishyikiriza ubutegetsi bwa Congo nta mananiza.

Nyuma y’iri tangazo, Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America ku bijyanye na Afurika yatangaje ko iki Gihugu cyakiriye neza ririya tangazo.

Mu butumwa yatambukije kuri X, Massad yagize ati “Twakiriye neza itangazo rihamagarira abarwanyi bose ba FDLR kurambika intwaro hasi no kumanika amaboko hagendewe ku Masezerano y’Amahoro y’i Washington, yashimangiwe tariki 01 Ukwakira n’itegeko ryo kuyashyira mu bikorwa.”

Yakomeje avuga ko iyi ari intambwe ishimishije mu gushyira mu bikorwa ariya masezerano, ku bijyanye no gucyura abagize uriya mutwe, kugarura ubutegetsi bwa leta, ndetse no gukomeza kugarura ituze mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Nyuma ya ririya tangazo rya FARDC kandi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot; na we yagaragaje ko Igihugu cye na cyo cyakiranye yombi kiriya cyemezo.

Yagize ati “U Bubiligi buremeranya na Massad Boulos Umujyanama Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America kuri Afurika, mu kwakira neza itangazo rya DRC rihamagarira FDLR kumanika amaboko no gushyira hasi intwaro.”

Maxime Prevot yakomeje avuga ko ari ngombwa ko ubufatanye bwa FADRC na FDLR buhagarara, ndetse no kuba hashyirwaho ibihano bikarishye mu gihe byaba birenzweho.

Ati “Iki ni cyo gihe ngo bibe ngombwa ko ibi byemezo bishyirwa mu bikorwa bifatika kandi impande zose zikagira uruhare mu kugera ku ntego z’Amasezerano y’Amahoro y’i Washinton.”

Ririya tangazo rya FARDC ryagiye hanze nyuma yuko Perezida Felix Tshisekedi wa DRC avugiye amagambo y’urwiyerurutso i Brussels mu Bubiligi ko nta na rimwe yigeze yanga kuyoboka inzira z’amahoro n’ibiganiro.

Abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko ririya tangazo risaba FDLR kumanika amaboko, na ryo ryaje mu murongo w’urwiyerurutso rwa Tshisekedi, kugira ngo rize risa nk’iriri mu murongo w’ibyo yatangaje, bakabishingira ku kuba bigoye gutandukanya uyu mutwe wa FDLR na FARDC, kuko byamaze kunywana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − five =

Previous Post

Ibyagaragaye mu iperereza ku bakozi ba RBC baregwa muri dosiye ya Miliyoni 48Frw

Next Post

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

Former genocide convict Emmanuel Ndindabahizi dies in Benin while serving life sentence

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.