Umuyobozi w’Urwego rwunganiza inzego z’ibanze mu by’umutekano (DASSO) mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, aranengwa n’abaturage gukubitira mugenzi wabo mu ruhame, bakamusaba kuza kubasaba imbabazi.
Nsanzimana Jean Damascène usanzwe ari umuyobozi wa DASSO ku rwego rw’Umurenge wa Nyange, avugwaho gukubita umuturage witwa Mutemberezi Jean wo mu Mudugudu wa Nyange mu Kagari ka Nsibo mu Murenge wa Nyange.
Intandaro y’uku gushyamirana hagati y’umuturage n’Umu-DASSO, kwavutse ubwo uyu muyobozi w’uru rwego rucunga umutekano yajyaga gufata umuturage wari kumwe n’uvuga ko yahohotewe.
Uyu wahohotewe avuga ko yabajije uyu Mu-DASSO icyo aje gufatira umuturage mugenzi we, akamubwira bamumuregeye ko asesagura umutungo w’iwabo kuko yaguze Televiziyo batabyumvikanyeho.
Mutemberezi Jean wasaga nk’uvuganira mugenzi we, avuga ko yabwiye umuyobozi wa DASSO ko ibyo bitagize impamvu zatuma afatwa, undi agahita amufata mu mashati.
Ati “Navuze ko nta muntu bafunga bamuziza ko yagurishije ibye akagura Televiziyo, DASSO yahise amfata angusha hasi maze mbyutse ankubita urushyi mu musaya dore uko hameze.”
Abaturage bo muri aka gace, bavuga ko uyu muyobozi wa DASSO ku rwego rw’Umurenge yakubitiye mugenzi we mu ruhame bareba, kandi ko babinenze, kuko nta muturage ukiyobozwa inkoni.
Uwitwa Uwamungu Philbert avuga ko iyi myitwarire ya DASSO idakwiye kurangirira aha, ahubwo ko akwiye kubasaba imbabazi. Ati “Ntabwo twifuza ko ahanwa, azaze asabe abaturage imbabazi mu ruhame.”
Nsanzimana Jean Damascène unengwa n’abaturage, kubera ibyo avugwaho gukorera mugenzi wabo, yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko atakora igikorwa nk’icyo, kuko asanzwe ari intore yatojwe.
Avuga ko uyu muturage niba yarahohotewe akwiye kwiyambaza inzego z’ubutabera. Ati “Azatange ikirego, icyaha nikimpama nzahanwe hakurikijwe amategeko.”
Ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze buvuga ko butari bwamenye iby’iri hohoterwa rivugwa ko ryakozwe n’Umu-DASSO, ariko ko bagiye kubikurikirana.
RADIOTV10