Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ishema atewe no kuba umuhungu we Ruhamya Kainerugaba yaramaze kwinjira Igisirikare cy’iki Gihugu, amusabira umugisha ku Mana nk’uwo na we yamuhaye.
General Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X akunze gukoresha.
Muri ubu butumwa, General Muhoozi yagize ati “Nishimiye bikomeye cyane gutangaza ko nyuma y’imyaka 31 ndi mu gisirikare cy’Imana UPDF, Imana yahaye umugisha umuryango wa Museveni ikawuha undi musirikare mu kwezi gushize. Private Ruhamya Kainerugaba, Imana imuhe umugisha nk’uko yawumpaye.”
Uyu mwuzukuru wa Museveni akaba umuhungu wa General Muhoozi, ni we mfura ye, akaba yarinjiye mu gisirikare mu ibanga mu kwezi gushize kwa Kamena 2025.
Ruhamya Kainerugaba yinjiye mu gisirikare cya Uganda mu rwego rwo gusigasira umurare w’umuryango akomokamo, yaba uwa Sekuru Yoweri Kaguta Museveni wayoboye urugamba rwo kubohora Uganda, n’abavandimwe be.
Bamwe mu Banya-Uganda batanze ibitekerezo ku byatangajwe na General Muhoozi, bishimiye kuba umuhungu we na we yatangiye gukandagira ikirenge mu cya se.


RADIOTV10