Tuesday, July 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye

radiotv10by radiotv10
22/07/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ishema atewe no kuba umuhungu we Ruhamya Kainerugaba yaramaze kwinjira Igisirikare cy’iki Gihugu, amusabira umugisha ku Mana nk’uwo na we yamuhaye.

General Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X akunze gukoresha.

Muri ubu butumwa, General Muhoozi yagize ati “Nishimiye bikomeye cyane gutangaza ko nyuma y’imyaka 31 ndi mu gisirikare cy’Imana UPDF, Imana yahaye umugisha umuryango wa Museveni ikawuha undi musirikare mu kwezi gushize. Private Ruhamya Kainerugaba, Imana imuhe umugisha nk’uko yawumpaye.”

Uyu mwuzukuru wa Museveni akaba umuhungu wa General Muhoozi, ni we mfura ye, akaba yarinjiye mu gisirikare mu ibanga mu kwezi gushize kwa Kamena 2025.

Ruhamya Kainerugaba yinjiye mu gisirikare cya Uganda mu rwego rwo gusigasira umurare w’umuryango akomokamo, yaba uwa Sekuru Yoweri Kaguta Museveni wayoboye urugamba rwo kubohora Uganda, n’abavandimwe be.

Bamwe mu Banya-Uganda batanze ibitekerezo ku byatangajwe na General Muhoozi, bishimiye kuba umuhungu we na we yatangiye gukandagira ikirenge mu cya se.

Umuhungu wa Muhoozi yamaze kwinjira igisirikare cya Uganda
General Muhoozi yamusabiye umugisha

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 7 =

Previous Post

Hoteli Château le Marara iherutse kugarukwaho cyane yafunzwe hatangazwa n’impamvu

Next Post

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Related Posts

DRCongo: Umuyobozi wari umaze ibyumweru bibiri yarabuze yabonetse ariko ibye bikomeza kuba urujijo

DRCongo: Umuyobozi wari umaze ibyumweru bibiri yarabuze yabonetse ariko ibye bikomeza kuba urujijo

by radiotv10
22/07/2025
0

Umuyobozi w’agace ka Busi muri Lokarite ya Banaulengo muri Gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale, wari umaze ibyumweru bibiri...

Nyuma y’isinywa ry’amahame hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRCongo hahise hagaragazwa icyifuzwa

Nyuma y’isinywa ry’amahame hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya DRCongo hahise hagaragazwa icyifuzwa

by radiotv10
21/07/2025
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yatangaje ko yishimiye amahame yasinywe hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo...

Amakuru agezweho ku mpirimbanyi yo muri Kenya yari yafunzwe bikazamurira benshi umujinya

Amakuru agezweho ku mpirimbanyi yo muri Kenya yari yafunzwe bikazamurira benshi umujinya

by radiotv10
21/07/2025
0

Boniface Mwangi, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri Kenya, wari wafunzwe, yarekuwe hatanzwe ingwate ya miliyoni 1 z’Amashilingi ya Kenya (arenga...

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

by radiotv10
19/07/2025
0

I Doha muri Qatar ahakomeje kubera ibiganiro by’imishyikirano hagati y’Ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hateganyijwe gutangazwa...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

by radiotv10
19/07/2025
0

As peace talks between the AFC/M23 coalition and the government of the Democratic Republic of Congo continue, an official announcement...

IZIHERUKA

Umusore ukurikiranyweho gushimuta inyoni iri mu zirinzwe mu Rwanda ntahakana icyaha
MU RWANDA

Umusore ukurikiranyweho gushimuta inyoni iri mu zirinzwe mu Rwanda ntahakana icyaha

by radiotv10
22/07/2025
0

Harimo iya 2.000.000Frw- Amatike yo kwinjira mu mukino wa Rayon utegerejwe yaje yihagazeho

Harimo iya 2.000.000Frw- Amatike yo kwinjira mu mukino wa Rayon utegerejwe yaje yihagazeho

22/07/2025
DRCongo: Umuyobozi wari umaze ibyumweru bibiri yarabuze yabonetse ariko ibye bikomeza kuba urujijo

DRCongo: Umuyobozi wari umaze ibyumweru bibiri yarabuze yabonetse ariko ibye bikomeza kuba urujijo

22/07/2025
Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Ibisobanuro by’umugore uregwa kwangiza imyanya ndangagitsina y’umugabo we akayikanda ikavamo amaraso

22/07/2025
Eng.-What comes next after the Rwanda&DRC Peace Agreement and the AFC/M23 Declaration of  Principles?

Eng.-What comes next after the Rwanda&DRC Peace Agreement and the AFC/M23 Declaration of  Principles?

22/07/2025
Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

22/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y'icyemezo cyafashwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusore ukurikiranyweho gushimuta inyoni iri mu zirinzwe mu Rwanda ntahakana icyaha

Harimo iya 2.000.000Frw- Amatike yo kwinjira mu mukino wa Rayon utegerejwe yaje yihagazeho

DRCongo: Umuyobozi wari umaze ibyumweru bibiri yarabuze yabonetse ariko ibye bikomeza kuba urujijo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.