Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant wiyahuye yirashe.
Lt Ariho Amon yiyambuye ubuzima yirashe, ahagana saa munani z’umugoroba mu gace ka Nakirebe mu Karere ka Mpigi, ubwo yahagarikaga imodoka ye ku kibuga cy’umupira, ubundi agatatanya abariho bakina, agahita yirasa akoresheje imbunda ye yo mu bwoko bwa SMG.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba; mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Ku giti cyanje nababajwe no kuba Lt. Ariho yiyahuye nk’umwofisiye wari ukiri muto.”
General Muhoozi yakomeje agira ati “Yapfuye kubera ruswa njye na Mzee [Perezida Museveni] twakunze kuvugaho igihe kinini. Amaraso ye azahorerwa kandi abajura bazabyishyura.”
Ubwo uyu musirikare yari amaze kwiyahura yirashe, ibyari mu modoka ye birimo telefone ndetse n’ibyangombwa, byahise bijyanwa n’inzego zirimo Polisi n’igisirikare kugira ngo hatangire iperereza, mu gihe umurambo we wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mulago, ndetse imbunda yakoresheje yiyahura n’imodoka ye, bijyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mpigi.
Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyahise gitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyaha cyatumye uyu musirikare wo mu itsinda ry’abasirikare bashinzwe ubwubatsi yiyambura ubuzima.
Umuvugizi Wungirije wa UPDF, Col. Deo Akiiki, yagize ati “Umusirikare yiyambuye ubuzima, kandi twatangiye iperereza duhereye ku makuru y’abamuri hafi kugira ngo tumenye icyabimuteye.”
Col. Deo Akiiki yavuze ko UPDF idahwema guhugura no guha ubumenyi abasirikare bayo uko bakwitwara mu gihe bafite ibibazo byo mu mutwe, ndetse ko itanga n’ubujyanama bwafasha abafite ibibazo nk’ibi.
Ati “Dukunze guhugura abasirikare bacu uburyo bamenya ibimenyetso by’umunaniro ukabije kandi tukanatanga ubufasha ku babukeneye. Mu myaka ya vuba itambutse, twabonye ibibazo byo mu mutwe bikomeza kwiyongera mu basirikare bacu. Turi gukora ibishoboka kugira ngo duhangane n’ibi bibazo, ariko biragaragara ko tugifite byinshi byo gukora.
Mu gihe iperereza rigikomeje kuri uku kwiyahura k’uyu musirikare, UPDF yizeje umuryango we kuzawuha ubufasha, kimwe n’imiryango y’abandi bazagira ibibazo nk’ibi.
RADIOTV10