Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo General Muhoozi avuga ku musirikare wa Uganda ufite ipeti rya Ofisiye wiyahuye

radiotv10by radiotv10
03/01/2025
in AMAHANGA
0
Icyo General Muhoozi avuga ku musirikare wa Uganda ufite ipeti rya Ofisiye wiyahuye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant wiyahuye yirashe.

Lt Ariho Amon yiyambuye ubuzima yirashe, ahagana saa munani z’umugoroba mu gace ka Nakirebe mu Karere ka Mpigi, ubwo yahagarikaga imodoka ye ku kibuga cy’umupira, ubundi agatatanya abariho bakina, agahita yirasa akoresheje imbunda ye yo mu bwoko bwa SMG.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba; mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Ku giti cyanje nababajwe no kuba Lt. Ariho yiyahuye nk’umwofisiye wari ukiri muto.”

General Muhoozi yakomeje agira ati “Yapfuye kubera ruswa njye na Mzee [Perezida Museveni] twakunze kuvugaho igihe kinini. Amaraso ye azahorerwa kandi abajura bazabyishyura.”

Ubwo uyu musirikare yari amaze kwiyahura yirashe, ibyari mu modoka ye birimo telefone ndetse n’ibyangombwa, byahise bijyanwa n’inzego zirimo Polisi n’igisirikare kugira ngo hatangire iperereza, mu gihe umurambo we wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mulago, ndetse imbunda yakoresheje yiyahura n’imodoka ye, bijyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mpigi.

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyahise gitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyaha cyatumye uyu musirikare wo mu itsinda ry’abasirikare bashinzwe ubwubatsi yiyambura ubuzima.

Umuvugizi Wungirije wa UPDF, Col. Deo Akiiki, yagize ati “Umusirikare yiyambuye ubuzima, kandi twatangiye iperereza duhereye ku makuru y’abamuri hafi kugira ngo tumenye icyabimuteye.”

Col. Deo Akiiki yavuze ko UPDF idahwema guhugura no guha ubumenyi abasirikare bayo uko bakwitwara mu gihe bafite ibibazo byo mu mutwe, ndetse ko itanga n’ubujyanama bwafasha abafite ibibazo nk’ibi.

Ati “Dukunze guhugura abasirikare bacu uburyo bamenya ibimenyetso by’umunaniro ukabije kandi tukanatanga ubufasha ku babukeneye. Mu myaka ya vuba itambutse, twabonye ibibazo byo mu mutwe bikomeza kwiyongera mu basirikare bacu. Turi gukora ibishoboka kugira ngo duhangane n’ibi bibazo, ariko biragaragara ko tugifite byinshi byo gukora.

Mu gihe iperereza rigikomeje kuri uku kwiyahura k’uyu musirikare, UPDF yizeje umuryango we kuzawuha ubufasha, kimwe n’imiryango y’abandi bazagira ibibazo nk’ibi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 4 =

Previous Post

Umucyo ku byatangajwe n’uwatabaje Perezida mu kibazo byahishuwe ko cyabayemo ubujura bwa Miliyari 14Frw

Next Post

Hatangajwe icyateye impanuka ikomeye y’imodoka y’Akarere yari itwaye umurambo

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyateye impanuka ikomeye y’imodoka y’Akarere yari itwaye umurambo

Hatangajwe icyateye impanuka ikomeye y’imodoka y’Akarere yari itwaye umurambo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.