Saturday, September 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

radiotv10by radiotv10
13/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje urupfu rwa General Muaku Mbuluku Daniel wari ukuriye Ingabo muri rejiyo ya 33 muri Uvira, kivuga ko yapfuye urupfu rutunguranye.

Urupfu rwa General Muaku Mbuluku Daniel rwemeje na FARDC mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025.

Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge Bomusa Efomi yatangaje ko General Muaku Mbuluku Daniel yapfuye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Itangazo rya FARDC, rivuga ko uyu Mujenerali yafashwe n’uburwayi butunguranye ubwo yari mu kazi agahita yoherezwa ku Bitaro Bikuru bya Uvira.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Maj Gen Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, rivuga ko ubwo General yagezwaga mu Bitaro Bikuru bya Uvira, “yahise ajyana muri Urgence (ahashyirwa abarwayi bagomba kwitabwaho byihutirwa).”

FARDC ivuga kandi ko hateguwe ibyangombwa byose, kugira ngo umurambo wa nyakwigendera ujyanwe i Kinshasa, kugira ngo hakorwe imihango yo kumusezeraho no kumushyingura.

Iri tangazo rigasoza rigira riti “Mu izina ry’Abofisiye, Abofisiye n’abandi bose bo mu gisirikare, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yihanganishije byimazeyo umuryango wa nyakwigendera, byumwihariko umugore we n’abana asize.”

General Muaku wari umwe mu basirikare bakomeye bazwi muri Kivu y’Epfo, ku wa Kane yari yasuye inkomere zagiriye ibibazo mu myigaragambyo yashojwe na Wazalendo.

Amakuru avuga kandi ko uyu musirikare mukuru yari yanatumijweho mu ijoro ryo kuri uwo wa Kane kimwe n’abandi basirikare bakuru, kugira ngo basobanure ibya biriya bibazo biherutse kugaragara muri Uvira.

General Muaku yari ari muri Uvira kuva tarii 04 z’ukwezi gushize kwa Kanama nyuma yuko yari yahawe inshingano zo kujya gusimbura General Dunia Kashindi wari ukuriye Ingabo muri Uvira.

General Muaku wapfuye, yari yahawe abamwunganira babiri, barimo General Olivier Gasita ushinzwe ubutasi n’ibikorwa bya gisirikare, ndetse na Jean Ladis Mabosso ushinzwe imiyoborere.

Uyu mujenerali apfuye nyuma yiko muri Uvira habaye imyigaragambyo yo kwamagana uyu umwe wari umwungirije General Olivier Gasita ushinzwe na Wazalendo kuba inyuma ya AFC/M23, aho we yari yanamaze kuva muri uyu Mujyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + two =

Previous Post

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Next Post

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

Related Posts

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

by radiotv10
12/09/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko ukekwaho kwica Charlie Kirk, yatawe muri yombi. Trump atangaza...

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za America FBI, rwashyize hanze amafoto n’amashusho agaragaza ukekwaho kwica arasiye mu ruhame...

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

by radiotv10
12/09/2025
0

Inzego z’ubutabera muri Sudani y’Epfo, zatangaje ko Riek Machar-Visi Perezida w’iki Gihugu akurikiranyweho ibyaha byo kugambirira kugambanira Igihugu, n’ibindi byaha bikomeye....

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

by radiotv10
12/09/2025
0

Urukiko rwo mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo rwakatiye Abashinwa barindwi igifungo cy’imyaka 20 kuri buri umwe, nyuma yo...

Hagaragajwe amashusho yerekana ubugome ndengakamere bwa FARDC

Hagaragajwe amashusho yerekana ubugome ndengakamere bwa FARDC

by radiotv10
11/09/2025
0

Hagaragajwe amashusho ya bimwe mu bikorwa bihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu by’igisirikare cya DRC, agaragaza bamwe mu basirikare b’iki Gihugu baboshye abo...

IZIHERUKA

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali
MU RWANDA

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.