Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje urupfu rwa General Muaku Mbuluku Daniel wari ukuriye Ingabo muri rejiyo ya 33 muri Uvira, kivuga ko yapfuye urupfu rutunguranye.
Urupfu rwa General Muaku Mbuluku Daniel rwemeje na FARDC mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025.
Umuvugizi wa FARDC, Maj Gen Sylvain Ekenge Bomusa Efomi yatangaje ko General Muaku Mbuluku Daniel yapfuye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.
Itangazo rya FARDC, rivuga ko uyu Mujenerali yafashwe n’uburwayi butunguranye ubwo yari mu kazi agahita yoherezwa ku Bitaro Bikuru bya Uvira.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Maj Gen Sylvain Ekenge Bomusa Efomi, rivuga ko ubwo General yagezwaga mu Bitaro Bikuru bya Uvira, “yahise ajyana muri Urgence (ahashyirwa abarwayi bagomba kwitabwaho byihutirwa).”
FARDC ivuga kandi ko hateguwe ibyangombwa byose, kugira ngo umurambo wa nyakwigendera ujyanwe i Kinshasa, kugira ngo hakorwe imihango yo kumusezeraho no kumushyingura.
Iri tangazo rigasoza rigira riti “Mu izina ry’Abofisiye, Abofisiye n’abandi bose bo mu gisirikare, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yihanganishije byimazeyo umuryango wa nyakwigendera, byumwihariko umugore we n’abana asize.”
General Muaku wari umwe mu basirikare bakomeye bazwi muri Kivu y’Epfo, ku wa Kane yari yasuye inkomere zagiriye ibibazo mu myigaragambyo yashojwe na Wazalendo.
Amakuru avuga kandi ko uyu musirikare mukuru yari yanatumijweho mu ijoro ryo kuri uwo wa Kane kimwe n’abandi basirikare bakuru, kugira ngo basobanure ibya biriya bibazo biherutse kugaragara muri Uvira.
General Muaku yari ari muri Uvira kuva tarii 04 z’ukwezi gushize kwa Kanama nyuma yuko yari yahawe inshingano zo kujya gusimbura General Dunia Kashindi wari ukuriye Ingabo muri Uvira.
General Muaku wapfuye, yari yahawe abamwunganira babiri, barimo General Olivier Gasita ushinzwe ubutasi n’ibikorwa bya gisirikare, ndetse na Jean Ladis Mabosso ushinzwe imiyoborere.
Uyu mujenerali apfuye nyuma yiko muri Uvira habaye imyigaragambyo yo kwamagana uyu umwe wari umwungirije General Olivier Gasita ushinzwe na Wazalendo kuba inyuma ya AFC/M23, aho we yari yanamaze kuva muri uyu Mujyi.
RADIOTV10