Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka abantu abo bazashyingiranwa, ku buryo uwari wararambagije/jwe undi, aba atakimushatse.
Ubu buhanuzi bwamaganwa na bamwe mu bakristo bo muri iri Torero, basengera mu rusengero ruherereye mu Kagari ka Rukurura mu Murenge wa Kaniga.
Abaganiriye na Radio Ishingiro ikorera muri aka Karere ka Gicumbi dukesha iyi nkuru, bavuga ko hari bumwe mu bukwe bupfa budatashye kubera kumvira ubwo buhanuzi.
Umwe yagize ati “Baha abahungu abakobwa, umusore udakuye umukobwa kuri uwo Mudugudu uwo ntabwo agira amahoro. Bazana abakobwa bakamubwira ngo aba bakobwa kuramo umukobwa ushaka nabyanga turamuhagarika, umuhungu yavuga ngo ‘mfite umukobwa narambagije’, uwo bamugendaho, ku buryo n’ubukwe butaba.”
Aba bakristu bavuga kandi ko hari n’abo bahanurira ko bababonyeho ibikorwa bibi, bibategereje mu bihe biri imbere, bakavuga ko bitatuma bakomeza gusengera muri iryo Torero ryabo.
Undi ati “Bagahita bagusohora bakakujugunya hanze ngo uri umunyabyaha. Ukumva undi aravuze ngo ‘kanaka tumubonyeho pandagari’, ubwo bavuga ngo bakubonyeho pandagari bagahita baguhagarika.
Uyu mukristu avuga kandi ko ubu buhanuzi bo bemeza ko ari ubw’ubuyoboze, bumaze igihe. Ati “Tuba muri ubwo buyobe tubumazemo igihe kirekire cyane.”
Hari n’abashakanye babwirwa ko ubuhanuzi bwerekanye ko abo bashakanye, atari bo bari bakwiye kuba bari kumwe, bigatuma hari ingo zisenyuka.
Undi mukristu ati “Itorero ryavangiwe kubera abantu bamaze gusenya ingo z’abantu, njye nzi umugabo bahanuriye ngo umugore we ntabwo ari uwe aragenda aramuta ashaka undi.”
Hari uwategetswe gukuramo inda
Bavuga kandi ko bamwe mu bayobozi b’iri Torero muri kariya gace, bigeze gutegeka umukobwa wari watwaye inda, kuyikuramo ngo kuko yari umuyobozi wa Korari.
Umukristu ati “Hari n’aho bageze iyo nda bashaka kuyikuramo, baramubwira ngo ahagarare mu iteraniro avuze ko Imana yamukijije, umukobwa ahagarara mu iteraniro avuga ko Imana yamukijije urushwima.”
Avuga ko uyu mukobwa yaje no kubyara ku bunani. Ati “uwo mukobwa yabyariye mu rusengero, iya nyuma ni yo yanze kuza bamujyana kwa muganga ariko twebwe ni amabara ubu nk’abakirisito twacitse intege.”
Umuyobozi Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Rev. Ndayizeye Isaie yamaganye ubu buhanuzi bw’ubuyobe, anavuga kandi ko bwahozeho kuva cyera, ariko ko atari ubwo gushyigikira.
Ati “Guhera mu isezerano rya kera ariko twe, twemera ko Imana ivuga, ariko tugatoza abantu gukurikira ubuhanuzi buri bwo, kuko burahari.”
Yakomeje agira ati “Ubuhanuzi nk’ubwo bwo gusenya ingo ntabwo ari ubuhanuzi buvuye ku Mana, kuko Imana ni iy’urukundo ni Imana y’amahoro, ni Imana itanga ubuzima.”
Uyu mushumba Mukuru wa ADEPR avuga ko iri Torero ryashyizeho uburyo abantu bashobora kunyuzamo iyerekwa ryabo, ku buryo ugize ubuhanuzi abona, abanza kubiganiriza abayobozi, ariko ko abakora buriya buhanuzi bw’Itorero rya ADEPR-Karambo, bakora amakosa.
Ati “Umuntu wakoze ibintu nk’ibyo aba yakoze amakosa ntabwo aba yakoze ibiri mu murongo w’Imana n’Itorero, abakozi ibyo ni imyumvire y’abayobozi batakoze inshingango zabo. Turaza kubikurikirana.”
Muri Kanama 2024 ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe n’Abadepite, mu ijambo ryakurikiye uyu muhango, yagarutse ku kibazo cy’amadini n’amatorero akomeje kuyobya abantu.
Icyo gihe yanagarutse ku buhanuzi bw’ibinyoma, aho yavuze ko abaye ari we uhanuriwe, “Mbere na mbere njyewe mpuye na we ukambwira ibyo, nabanza kukubaza niba utari umusazi. Ugomba kuba uri umusazi, icya kabiri nagusaba ubuhamya, ibimenyetso, nti ‘ibi uvuga ko waraye uhuye n’Imana, ibyo yagutumye cyangwa yakuntumyeho, nyereka gihamya’.”
Umukuru w’Igihugu kandi yari yanasabye Abanyarwanda kudakurikira inyigisho nk’izi z’ababarindagiza, ahubwo bakerecyeza umutima n’ibitekerezo byabo ku byabateza imbere, nk’imirimo.
RADIOTV10








