Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Icyo KNC avuga nyuma y’icyemezo gitunguranye yatangaje bamwe bakavuga ko adakomeje

radiotv10by radiotv10
29/01/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Icyo KNC avuga nyuma y’icyemezo gitunguranye yatangaje bamwe bakavuga ko adakomeje
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC uherutse gutangaza ko asheje iyi kipe, bamwe bakavuga ko adakomeje ahubwo ko yabitewe n’umujinya, nyuma y’iminsi ibiri, aravuga ko iki cyemezo akigikomeyeho.

Ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, ubwo ikipe ya Gasogi United yatsindwaga na AS Kigali igitego 1-0 muri Shampiyona y’u Rwanda, KNC yavuze ko ikipe ye yibwe ikimwa amahirwe arimo na penalitiki.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru umukino ukikirangira, KNC ukunze kwikoma imisifuriri mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yagize ati “Mushobora kuba mugiye gutungurwa n’ibyo ngiye kubabwira, ariko ndababwira ko ikipe ya Gasogi United nyisheshe.”

Uyu mushoramari yavuze ko iki cyemezo yagitewe no kuba ikipe ye yarakomeje kwibwa kubera imisifurire mibi, we yakunze kwita ‘umwanda’ avuga ko atakomeza kuwihanganira.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda, bavuze ko ibyo KNC yatangaje adakomeje, ahubwo ko yabitewe n’umujinya cyane ko atari ubwa mbere yari abivuze.

Mu kiganiro KNC yagiranye na RADIOTV10 kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024, yavuze ko iki cyemezo kikiriho. Ati “Ntacyahindutse, gahunda iracyari ya yindi. Ntacyahindutse ku cyemezo cyanjye.”

Yakomeje agira ati “Gasogi nk’ikipe ikina mu marushanwa yose, ibikorwa byayo twarabihagaritse, ariko mu buryo buri oficial, federasiyo, League ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, turaza kubaha ibaruwa ibamenyesha umwanzuro wacu.”

KNC avuga ko agiye guteranya inama izahuza ubuyobozi bw’ikipe, abatoza n’abakinnyi kugira ngo abashaka kujya mu yandi makipe bagende, ndetse harebwe n’uburyo abazagumamo, bazafashwe uburyo bazakomeza gukora imyitozo, kandi ko bazakomeza guhembwa kugeza igihe bazabonera amakipe.

Yahakanye ibivugwa ko iki cyemezo yagitewe no kuba ikipe ye yashiriwe ikaba itagifite ubushobozi bwo gukomeza iyi kipe, kuko yashoye amafaranga menshi muri uyu mwaka w’imikino.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Kiliziya Gatulika mu Rwanda, DRCongo n’u Burundi zahuriye hamwe zitanga ubutumwa ku bibazo biriho

Next Post

Umuhungu wa Past. Mpyisi yavuze byinshi ku itabaruka ry’umubyeyi wabo

Related Posts

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

by radiotv10
14/10/2025
0

Phanuel Kavita uri mu bakinnyi bigaragaje mu mukino u Rwanda ruheruka gukina na Benin, byemejwe ko atagaragara mu mukino uhuza...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Igisubizo AFC/M23 iha Tshisekedi wavuze ko hari ibyashoboka ari uko yishwe

by radiotv10
14/10/2025
0

Nyuma yuko Perezida Félix Tshisekedi wa DRC avuze ko kuvanga igisirikare cy’Igihugu cye n’abari mu mitwe nka M23, byashoboka ari...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhungu wa Past. Mpyisi yavuze byinshi ku itabaruka ry’umubyeyi wabo

Umuhungu wa Past. Mpyisi yavuze byinshi ku itabaruka ry’umubyeyi wabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.