Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Icyo kwitega mu nzira zizanyurwa n’amakipe yo mu Rwanda mu marushanwa Nyafurika

radiotv10by radiotv10
26/07/2023
in FOOTBALL, SIPORO
1
Icyo kwitega mu nzira zizanyurwa n’amakipe yo mu Rwanda mu marushanwa Nyafurika
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC yatomboye Gaadidka yo muri Somalia mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, mu gihe Rayon Sports muri CAF Confederation Cup izahura n’ikipe izatambuka hagati ya Kakamega Homeboys yo muri Kenya na Al-Hilal Benghazi yo muri Libya.

Ni ku nshuro ya kabiri mu myaka 3 ikipe ya APR FC itomboye ikipe yo muri Somalia kuko mu mwaka wa 2021 yari yatomboranye na Mogadishu City, aho APR yayisezereye iyitsinze ibitego 2 kuri 1 mu mikino yombi.

Ikipe ya APR FC nikuramo Gaadidka, izahura na Pyramids yo mu gihugu cya Misiri aho ikipe izatambuka izahita ijya mu matsinda.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF CONFEDERATION CUP, yo iri mu makipe 12 atazakina ijonjora rya mbere kubera ko yitwaye neza muri 2018 ubwo yageraga muri 1/4 muri CAF Champions League.

Rayon Sports izahura n’ikipe izatambuka hagati ya Kakamega Homeboys yo muri Kenya na Al-Hilal Benghazi yo muri Libya, ikipe izatambuka iki cyiciro ikazahita ijya mu matsinda.

Imikino y’ijonjora  rya mbere muri Confederation Cup izakinwa hagati y’itariki ya 18 na 20 z’ukwa 8 uyu mwaka, mu gihe imikino yo mu ijonjora rya kabiri(ari na yo Rayon Sports izakina) izakinwa hagati y’amatariki ya 15 na 17 z’ukwa 9.

Muri CAF Champions League ho, APR FC izakina mu ijonjora rya mbere hagati y’amatariki ya 18, 19 na 20 z’ukwezi kwa 8.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Pio says:
    2 years ago

    Kuki i musanze mutadufasha kubumva kandi tubakunda?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 17 =

Previous Post

Ab’i Rwamagana barema isoko ryo muri Kigali bahishuye igiteye impungenge bari barambiwe guceceka

Next Post

Hamenyekanye icyatumye Mushikiwabo asubika kujya muri DRCongo bitunguranye

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye icyatumye Mushikiwabo asubika kujya muri DRCongo bitunguranye

Hamenyekanye icyatumye Mushikiwabo asubika kujya muri DRCongo bitunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.