Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko bukomeje umukwabu wo guhiga bukware no gufata abarwanyi ba FDLR, aba Wazalendo n’aba FARDC bakihishe mu bice binyuranye mu mujyi wa Goma, bukavuga ko aba FDLR bo bagomba kuzoherezwa mu Gihugu cyabo cy’u Rwanda.
Umutwe wa M23 ukomeje kwereka itangazamakuru abarwanyi ukomeje gufatira mu bice byo mu mujyi wa Goma aho bari bihishe, banze kwishyikiriza MONUSCO ubwo uyu mutwe wafataga uyu mujyi.
Igikorwa cyo kuberekana kiri gukorerwa muri Sitade y’i Goma yitiriwe iy’Ubumwe (Stade de l’Unite), kuva mu mpera z’icyumweru gishize, aho kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi herekanywe abandi baherutse gufatwa muri uyu mukwabu.
Umuvugizi Wungirije wa M23, Dr Balinda Oscar avuga ko aba bari gufatwa, barimo abarwanyi ba FDLR, aba Wazalendo ndetse n’abasirikare ba FARDC, binangiye bakanga kwishyikiriza MONUSCO ubwo uyu mutwe wa M23 wafataga umujyi wa Goma.
Ati “Muzi ko twabahamagariye bose gushyira intwaro hasi, mbere twari twavuze ko bagomba kuziha MONUSCO bakaza hano kuri Stade de l’Unite, ubu rero aba barinangiye banze kuza, ni yo mpamvu twakoresheje amayeri turabashakisha hagati mu baturage aho bihishe, cyane cyane mu makaritsiye ari hafi y’Ikirunga cya Nyiragongo.”
Dr Balinda avuga ko abarwnayi ba FDLR muri aba bafashwe, ari benshi cyane kandi ko n’abandi batarafatwa bagihari ari benshi, ndetse ko hari icyabateganyirijwe.
Ati “Dufite inzira tubacishamo ariko bagomba gutaha bagasubira iwabo i Rwanda, ariko aba ba FARDC n’aba Wazalendo na bo bafite inzira banyuramo, abashaka kujya mu gisirikare cyacu cya ARC turabafata bakajya kwiga bakajya ku mafunzu bakajya muri refresher [imyitozo yo kubakangura] abandi batabishaka nk’abakuze muzi ko haba harimo abasaza benshi, tukabasubiza mu miryango yabo.”
Mu ntangiro za Werurwe umutwe wa M23 washyikirije u Rwanda abarwanyi 14 ba FDLR bafatiwe ku rugamba, barimo Brigadier General Gakwerere Ezechiel wanagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
RADIOTV10