Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

radiotv10by radiotv10
14/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko bukomeje umukwabu wo guhiga bukware no gufata abarwanyi ba FDLR, aba Wazalendo n’aba FARDC bakihishe mu bice binyuranye mu mujyi wa Goma, bukavuga ko aba FDLR bo bagomba kuzoherezwa mu Gihugu cyabo cy’u Rwanda.

Umutwe wa M23 ukomeje kwereka itangazamakuru abarwanyi ukomeje gufatira mu bice byo mu mujyi wa Goma aho bari bihishe, banze kwishyikiriza MONUSCO ubwo uyu mutwe wafataga uyu mujyi.

Igikorwa cyo kuberekana kiri gukorerwa muri Sitade y’i Goma yitiriwe iy’Ubumwe (Stade de l’Unite), kuva mu mpera z’icyumweru gishize, aho kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi herekanywe abandi baherutse gufatwa muri uyu mukwabu.

Umuvugizi Wungirije wa M23, Dr Balinda Oscar avuga ko aba bari gufatwa, barimo abarwanyi ba FDLR, aba Wazalendo ndetse n’abasirikare ba FARDC, binangiye bakanga kwishyikiriza MONUSCO ubwo uyu mutwe wa M23 wafataga umujyi wa Goma.

Ati “Muzi ko twabahamagariye bose gushyira intwaro hasi, mbere twari twavuze ko bagomba kuziha MONUSCO bakaza hano kuri Stade de l’Unite, ubu rero aba barinangiye banze kuza, ni yo mpamvu twakoresheje amayeri turabashakisha hagati mu baturage aho bihishe, cyane cyane mu makaritsiye ari hafi y’Ikirunga cya Nyiragongo.”

Dr Balinda avuga ko abarwnayi ba FDLR muri aba bafashwe, ari benshi cyane kandi ko n’abandi batarafatwa bagihari ari benshi, ndetse ko hari icyabateganyirijwe.

Ati “Dufite inzira tubacishamo ariko bagomba gutaha bagasubira iwabo i Rwanda, ariko aba ba FARDC n’aba Wazalendo na bo bafite inzira banyuramo, abashaka kujya mu gisirikare cyacu cya ARC turabafata bakajya kwiga bakajya ku mafunzu bakajya muri refresher [imyitozo yo kubakangura] abandi batabishaka nk’abakuze muzi ko haba harimo abasaza benshi, tukabasubiza mu miryango yabo.”

Mu ntangiro za Werurwe umutwe wa M23 washyikirije u Rwanda abarwanyi 14 ba FDLR bafatiwe ku rugamba, barimo Brigadier General Gakwerere Ezechiel wanagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 4 =

Previous Post

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Next Post

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.