Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agira n’icyo avuga ku kuba yakongera guhura na Perezida wa kiriya Gihugu, Felix Tshisekedi bakaganira ku bibazo biri hagati y’Ibihugu bayobora.
Perezida Kagame yabivugiye muri Qatar aho yitabiriye inama y’Ihuriro ry’Ubukungu, mu kiganiro yatangiye muri iyi nama, akongera kubazwa ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rudafite uruhare mu mutekano mucye uri mu burasirazuba bw’abaturanyi.
Ati “Sintekereza ko wumva ko u Rwanda ari ipfundo ry’ibibazo by’umutekano mucye mu karere. Nko muri Sudan, Somalia, no hakurya nko muri Repubulika ya Centre Africa ndetse n’iterabwoba twumva muri Mozambique. Simpamya ko biva mu Rwanda.”
Yakomeje agaruka ku buryo bwashyizweho bwo gushakira umuti ibibazo, ati “Hari uburyo bubiri: Bumwe ni ubwo muri Nairobi, ubundi ni ubwo muri Angola, ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uri kugishakira igisubizo. Ndetse hari n’Umuryango w’Abibumbye umazeyo imyaka 20. Ushobora gutekereza amafaranga n’igihe izo ngabo zimaze gukoreshayo, ntitwakabaye tugifite ibi bibazo mu gihe Umuryango w’Abibumbye uyoboye ibikorwa byo kugarura amahoro.”
Mu gukomeza gushaka umuti w’ibi bibazo; Perezida Kagame yavuze ko guhura na mugenzi we Felix Tshisekedi, bishoboka; ariko ko ubu yabihariye inzego zibishinzwe.
Ati “Iki kibazo cyaduhuje inshuro nyinshi, kandi dushobora no kongera, ariko nakubwiye ko hari inzira zashyizweho.”
Uwari uyoboye ikiganiro yahise abaza Perezida Kagame ati “Urabona iki kibazo kizarangira vuba, ndashaka kuvuga ko mu mwaka utaha u Rwanda rwitegura amatora. Urumva kizarangira mbere yayo?”
Umukuru w’u Rwanda yamusubije agira ati “Ndi kwibaza ko ushobora kuba utekereza ko ikibazo nk’iki kivugwamo Ibihugu bitandukanye, hashobora kuba harimo umuntu umwe ushobora kugikemura. Birashoboka ko umuntu umwe cyangwa Igihugu kimwe bashobora gutanga umusanzu mu gushaka igisubizo, ariko ntabwo ashobora kugikemura wenyine. Tuzatanga umusanzu wacu.”
Mu bigaragazwa nk’intambwe imaze guterwa hashingiwe ku myanzuro z’inama z’i Luanda na Nairobi; ni uko abarwanyi ba M23 barekuye bimwe mu bice bari barigaruriye.
David NZABONIMPA
RADIOTV10