Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Perezida Kagame yaganiriye n’Umujenerali uyoboye umutwe wo muri Sudani wanahuye na Museveni

radiotv10by radiotv10
06/01/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo Perezida Kagame yaganiriye n’Umujenerali uyoboye umutwe wo muri Sudani wanahuye na Museveni
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yakiriye General Mohamed Hamdan Daglo, wahoze ari Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Inzibacyuho muri Sudani, ukuriye umutwe wa RSF umaze iminsi uhanganye n’ubu butegetsi yahozemo, unaherutse no kubonana na Perezida Museveni.

Byatangajwe n’uyu muyobozi wa RSF (Rapid Support Forces), General Mohamed Hamdan Daglo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024.

Muri ubu butumwa, General Mohamed Hamdan Daglo yagize ati “Uyu munsi nishimiye guhura na Nyakubarwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu rwego rwo gukomeza guhura n’abayobozi b’Ibihugu by’inshuti n’ibivandimwe byacu.”

General Mohamed yavuze kandi ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, bagarutse ku ishusho y’ibibazo by’intambara imaze iminsi muri Sudan ndetse n’ingaruka ikomeje kugira, zikomeje kuba nyinshi ku Banya-Sudan.

Ati “Nahaye ibisobanuro nyakubahwa ku ntambara yatangiye tariki 15 Mata, yagizwemo uruhare n’abayobozi bahoze ku butegetsi bafasha ababashyigikiye mu mitwe ya gisirikare, bafite intego yo gufata ubutegetsi kandi bakaburizamo inzira ya Demokarasi yemejewe n’Abanya-Sudani.”

Yavuze ko Perezida Kagame yumvise icyerekezo cy’uyu mutwe ayoboye wa RSF, cyatangiriye ku guhagarika intambara ndetse no gushaka amahoro n’ituze, no kugarura demokarasi yo kwishyira ukizana kw’abaturage.

Ati “Tunishimira ibyagezweho n’iki Gihugu cyiza [u Rwanda] cyabereye benshi urugero bavuye mu majye y’intambara n’imvururu bakagera ku mahoro, Iterambere ry’abaturage n’iry’ubukungu.”

Yavuze ko bazakomeza kurebera ku muhate w’u Rwanda ndetse no kwigira ku bunararibonye bw’imiyoborere yarwo, mu rwego rwo gufasha Abanya-Sudani kwikura mu bibazo barimo.

Perezida Kagame yamwakiriye mu biro bye
Bagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + six =

Previous Post

Umucyo ku byari byatangajwe ko hari icyo Israel iri kuganiraho n’u Rwanda

Next Post

Zambia: Hasobanuwe icyatumye hafatwa icyemezo cyo gufunga amashuri mu byumweru bitatu

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda basanzwe ari inzobere mu by’ubwubatsi baherutse kujya muri Jamaica gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byangijwe...

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

IZIHERUKA

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi
MU RWANDA

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Zambia: Hasobanuwe icyatumye hafatwa icyemezo cyo gufunga amashuri mu byumweru bitatu

Zambia: Hasobanuwe icyatumye hafatwa icyemezo cyo gufunga amashuri mu byumweru bitatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.