Perezida Paul Kagame yakiriye General Mohamed Hamdan Daglo, wahoze ari Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Inzibacyuho muri Sudani, ukuriye umutwe wa RSF umaze iminsi uhanganye n’ubu butegetsi yahozemo, unaherutse no kubonana na Perezida Museveni.
Byatangajwe n’uyu muyobozi wa RSF (Rapid Support Forces), General Mohamed Hamdan Daglo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024.
Muri ubu butumwa, General Mohamed Hamdan Daglo yagize ati “Uyu munsi nishimiye guhura na Nyakubarwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu rwego rwo gukomeza guhura n’abayobozi b’Ibihugu by’inshuti n’ibivandimwe byacu.”
General Mohamed yavuze kandi ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, bagarutse ku ishusho y’ibibazo by’intambara imaze iminsi muri Sudan ndetse n’ingaruka ikomeje kugira, zikomeje kuba nyinshi ku Banya-Sudan.
Ati “Nahaye ibisobanuro nyakubahwa ku ntambara yatangiye tariki 15 Mata, yagizwemo uruhare n’abayobozi bahoze ku butegetsi bafasha ababashyigikiye mu mitwe ya gisirikare, bafite intego yo gufata ubutegetsi kandi bakaburizamo inzira ya Demokarasi yemejewe n’Abanya-Sudani.”
Yavuze ko Perezida Kagame yumvise icyerekezo cy’uyu mutwe ayoboye wa RSF, cyatangiriye ku guhagarika intambara ndetse no gushaka amahoro n’ituze, no kugarura demokarasi yo kwishyira ukizana kw’abaturage.
Ati “Tunishimira ibyagezweho n’iki Gihugu cyiza [u Rwanda] cyabereye benshi urugero bavuye mu majye y’intambara n’imvururu bakagera ku mahoro, Iterambere ry’abaturage n’iry’ubukungu.”
Yavuze ko bazakomeza kurebera ku muhate w’u Rwanda ndetse no kwigira ku bunararibonye bw’imiyoborere yarwo, mu rwego rwo gufasha Abanya-Sudani kwikura mu bibazo barimo.
RADIOTV10