Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wo muri America unaherutse guhura na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
09/04/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wo muri America unaherutse guhura na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Massad Boulos usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump; baganira ku birimo ibibazo by’umutekano biri mu karere byumwihariko mu burasirazuba bwa DRC.

Massad Boulos yakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Mata 2025, nyuma y’iminsi itanu anakiriwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.

Uyu Mujyanama Mukuru wa Trump ku bujyanye na Afurika kandi yanahuye na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ndetse n’uwa Kenya, William Ruto.

Ubutumwa bwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, ubwo Massad Boulos yari amaze guhura na Perezida Kagame, buvuga ko “bagiranye ikiganiro cy’ingirakamaro ku mikoranire igamije kugera ku mahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse na gahunda zigamije kuzamura ishoramari rya Leta Zunze Ubumwe za America mu nzego z’ingenzi mu Rwanda no mu karere kose.”

Massad Boulos uri mu ruzinduko rwe rwa mbere nk’Umujyanama wa Trump kuri Afurika, nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, yavuze ko ubuyobozi bwa Trump bwakomeje gushyigikira amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Yagize ati “Njye na Perezida Kagame twaganiriye ku cyerekezo cy’imikoranire ya hafi, gishingiye ku ituze n’amahoro dore ko ari byo musingi w’iterambere ry’ubukungu.”

Agaruka kuri izi ngendo amaze kugira zirimo uru yakiriwemo na Perezida Kagame, ndetse akaba yarahuye na Perezida Tshisekedi wa DRC, Museveni wa Uganda na Ruto wa Kenya, Boulos yavuze ko yabonye ko ari ngombwa ko aka karere kagira amahoro.

Ayi “Nkurikije izi ngendo, biragaragara ko amahoro arambye ari ngombwa muri aka karere. Dushyigikiye umutekano ndetse no kubaha ubusuzigire bw’Ibihugu byose byo muri aka karere.”

Yagarutse kandi ku bikorwa by’ishoramari bya za Kompanyi z’Abanyamerika zikorera mu Rwanda no mu karere ruherereyemo, n’uburyo zikeneye gukorera mu mahoro asesuye muri aka karere.

Ati “Hari Ibigo by’Ubucuruzi byinshi by’Abanyamerika byamaze gushora imari mu Rwanda, hashingiwe ku cyerekezo cyo kuba ku isonga mu bukungu. Twiteguye gukorana n’u Rwanda kugera kuri iyi ntego, ari na yo mpamvu ari ingenzi ko haboneka umuti w’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC, mu rwego rwo gukuraho icyabangamira amahirwe ahari.”

Yaboneyeho kandi gushima u Rwanda ku musanzu rugira mu mahoro ku Mugabane wa Afurika, anashimangira no Leta Zunze Ubumwe za America zishyigikiye ko amakimbirane yose abonerwa umuti binyuze mu nzira z’amahoro.

Massad Boulos yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye
Bagiranye ibiganiro
We n’itsinda ayoboye bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda
Massad Boulos yashimye u Rwanda ku musanzu rugira mu bikorwa by’amahoro muri Afurika

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + three =

Previous Post

Ibivugwa mbere y’ibiganiro bya mbere bya M23 n’ubutegetsi bwa Congo

Next Post

Amakuru atunguranye ku biganiro byagombaga guhuza AFC/M23 na Guverinoma ya Congo

Related Posts

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

Mu irushanwa ry'imibare, hahembwe abanyeshuri, abarimu n'ibigo by'amashuri, bitwaye neza mu Gihugu hose, aho Ishuri ryabaye irya Mbere ari École...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

IZIHERUKA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru atunguranye ku biganiro byagombaga guhuza AFC/M23 na Guverinoma ya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.