Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Perezida Kagame yasubije Muhoozi ku byavuzwe ko umwanditsi Rukirabashaija yahungiye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
10/02/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo Perezida Kagame yasubije Muhoozi ku byavuzwe ko umwanditsi Rukirabashaija yahungiye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko havuzwe amakuru ko umwanditsi w’Umunya-Uganda, Kakwenza Rukirabashaija, yahungiye mu Rwanda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko yavuganye na Perezida Paul Kagame akamubwira ko uyu mwanditsi atari mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Gashyantare 2022, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda, bakwirakwije amakuru ko umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija yahungiye mu Rwanda.

Kakwenza Rukirabashaija yari yatawe muri yombi mu mpera za 2021 ashinjwa gusebya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba na Perezida Yoweri Museveni abinyujije mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Nyuma yo gufungurwa, Kakwenza Rukirabashaija yavuze ko yakorewe iyicarubozo ndetse ko akeneye kujya kwivuriza hanze. Yanavuze ko yimwe uburenganzira bwo gusohoka mu Gihugu ngo ajye kwivuza.

How they secured my future. #WritingCommunity pic.twitter.com/KHX7FV7jPA

— Kakwenza Rukirabashaija (@KakwenzaRukira) February 4, 2022

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’uko hakwirakwijwe amakuru ko uyu Kakwenza Rukirabashaija yahungiye mu Rwanda, Lt Gen Muhoozi, ari mu batanze ibitekerezo kuri aya makuru.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, asubiza kuri aya makuru, Lt Gen Muhoozi yagize ati “Sinzi uyu musore uvugwa ko yakubiswe, sinigeze mwumva na rimwe kugeza aho itangazamakuru rimuvugaho. Sinigeze mpura na we cyangwa ngo tuvugane ndetse numva nta n’impamvu ihari. Navuganye na Perezida Kagame ambwira ko atari [Kakwenza Rukirabashaija] mu Rwanda.”

I don't know who this young boy is whom they say was beaten! I never heard of him until the media started talking about him. I've never met him or talked to him and I have no desire to do so. I have just been speaking to President @PaulKagame and he says he is not in Rwanda!!

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) February 9, 2022

Umunyamategeko Me Eroni Kiiza wunganira Kakwenza Rukirabashaija na we yemereye ikinyamakuru Nile Post cyo muri Uganda ko uyu mukiliya we yahunze Igihugu ndetse na we yemeza ko ari mu Rwanda.

Mu makuru yatanzwe ku mbuga nkoranyambaga kandi; hari n’abavugaga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryemeye ko uyu mwanditsi w’Umunya-Ugannda ari mu Rwanda.

Gusa iri shami rya UNHCR-Rwanda, ryamaganye aya makuru, mu butumwa ryanyujije kuri Twitter, ryagize riti “HCR ntacyo izi ku muntu witwa iri zina [Rukirabashaija] uri munsi y’uburinzi bwayo mu Rwanda cyangwa uri ku rutonde rw’abagomba kwimurirwa mu Budage.”

Aya makuru akomeje gucicikana mu gihe Igihugu cy’u Rwanda na Uganda byatangiye inzira yo kuzahura umubano ndetse ubu u Rwanda rukaba rwarafunguye umupaka wa Gatuna.

Perezida Paul Kagame mu ijambo yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022 ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjijwe muri Guverinoma, yavuze ko Leta ya Uganda ikomeje gukosora ibibazo byatumye Ibihugu byombi byinjira mu mibanire mibi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

AMAFOTO: Banze kugenda batamenye aho icyayi cyabanuriye gituruka bajya kukisoromera

Next Post

Uregwa mu rubanza rwa Rusesabagina yagize ikibazo cy’umutima bitunguranye bituma urubanza rusubikwa

Related Posts

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

IZIHERUKA

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera
AMAHANGA

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uregwa mu rubanza rwa Rusesabagina yagize ikibazo cy’umutima bitunguranye bituma urubanza rusubikwa

Uregwa mu rubanza rwa Rusesabagina yagize ikibazo cy’umutima bitunguranye bituma urubanza rusubikwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.