Polisi y’u Rwanda yavuze ko ikibazo cy’urugomo rukorwa n’abanyamahanga baba mu Rwanda, kimaze iminsi gikurikiranwa, ndetse ko mu mezi 12 ashize hari abagera kuri 64 basubijwe mu Bihugu baturukamo, mu gihe abarenga 200 bashyikirijwe inzego z’ubutabera.
Ni ubutumwa Polisi y’u Rwanda yatanze ubwo yasubizaga ku byatangajwe n’abanyamakuru Kakooza Nkuliza Charles na Angelbert Mutabaruka, bongeye kugaruka kuri iki kibazo cyakunze kuvugwa mu bice binyuranye mu Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro gikorwa n’aba banyamakuru, bagarutse kuri iki kibazo, aho bavuze ko abakunze kwibasirwa muri uru rugomo ari abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto (Abamotari).
Mutabaruka ati “Ni bo [abamotari] bantu ba mbere bagowe kubera aba bantu bitwa ngo ni Abanye-Sudani b’urubyiruko. Aramutwara yamugeze iyo ajya kuko akenshi batega moto nk’eshanu zikurikiranye, babageza iyo bajya, ntibabishyura, barangiza bakanabakubita.”
Uyu munyamakuru akomeza avuga ko Abamotari banavuga ko bagejeje iki kibazo kuri Polisi y’u Rwanda ariko kikaba kigikomeje kugaragara.
Kakooza Nkuliza Charles na we ati “Icyo mbaza Leta y’u Rwanda; abanyamahanga bemerewe gukora urugomo? Amategeko areberera abantu ku butaka bw’u Rwanda, ntekereza ko asa […]”
Uyu munyamakuru na we yatanze urugero rw’urubyiruko rw’abanyamahanga ruherutse kunywa inzoga mu gace kamwe mu Mujyi wa Kigali, rwarangiza rugakorera urugomo abasaza bari babyukiye muri siporo.
Ati “Bakubise abasaza, bafashe abasaza barabacapa […] niba Leta idashobora kuba ibi bintu yabikurikirana ngo bamwe muri bo babiryozwe no kubihanirwa […] kandi icya kabiri niba uri umunyamahanga, twumvikane byaba biteye isoni kuba uri umuntu w’umunyarugomo kurusha n’abenegihugu.”
Mu gusubiza ibyatangajwe n’aba banyamakuru, Polisi y’u Rwanda yavuze ko hari ikiri gukorwa kuri iki kibazo.
Polisi yagize iti “Iki kibazo inzego zirimo Polisi, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka zimaze iminsi zigikurikirana kandi cyafatiwe ingamba.
Mu mezi 12 ashize, abacyekwa 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bacyekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n‘ubujura, naho 64 basubijwe mu Bihugu baturukamo.”
Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kwibutsa ko “Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko mu Rwanda kandi abakora urugomo kimwe n’ibindi byaha barakurikiranwa ntavangura.”
Uru rwego rushinzwe Umutekano w’abantu n’ibyabo, rwaboneyeho kwizeza Abaturarwanda ko ruzakomeza gukorana n’abayobozi bo muri Ambasade zihagarariye Ibihugu by’abo banyamahanga bavugwaho urugomo, kugira ngo babakangurire kubahiriza amategeko y’Igihugu barimo.
Mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza 2024, urugomo nk’uru rwaravuzwe cyane, byumwihariko rwavugwaga cyane mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, aho urubyiruko rukomoka muri Sudani y’Epfo rwatungwaga agatoki guhohotera bagenzi babo b’Abanyarwanda.
Nyuma yuko uru rugomo rugarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri icyo gihe aho bamwe rubyiruko rw’u Rwanda rwagaragazaga umujinya baterwaga n’ibyo bakorerwaga n’abanyamahanga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye urubyiruko gucururuka, arusaba kubanira neza abanyamahanga, ariko ko na bo bakwiye kubahiriza indangagaciro basanze i Rwanda.
Icyo gihe Minisitiri Nduhungirehe yasabye abantu “kugirira icyizere inzego z’umutekano n’iz’ubutabera, kuko ari zo zikora iperereza rikwiye, hakurikijwe amategeko.” mu gukurikirana iki kibazo.
RADIOTV10