Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga mu Rwanda, rudakwiye kwitirirwa Abanya-Sudani bose, ahubwo ko ari imyitwarire idakwiye yabo ku giti cyabo, kandi ko hashyizwe hari ikiri gukorwa kugira ngo bihagararare.
Mu bihe bitandukanye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagiye humvikana bamwe mu baturage bavuga ko babangamiwe n’urugomo bakorerwa na bamwe mu Banya-sudani baba mu Rwanda by’umwihariko abanyeshuri.
Ni ibikorwa Ambasaderi wa Sudani mu rwanda, Dafalla Musa yemeye ko byabayeho, gusa avuga ko abantu badakwiye kubyitirira Abanya-Sudani bose kuko ari ibikorwa byagaragaye mu banyeshuii bace gusa.
Yagize ati “Ibi ni ibibazo bitezwa n’abantu ku giti cyabo. Mu bantu 3 200, abantu 10 gusa ni bo bagaragaye muri ibyo bikorwa, nta kabuza, ni ikibazo kandi nta n’ubwo byemewe.
Akomeza agira ati “Icyo twakoze rero ni uko nasuye kaminuza zigera muri eshanu aba banyeshuri bigamo, mpura n’abayobozi bazo, ndetse yewe nanahuye n’aba, mpura n’abanyeshuri b’Abanya-Sudani, Naganiriye na bo mu buryo kuri ibi bibazo, ndetse n’ejo hashize hano muri Ambasade, nagiranye inama nini n’Abanyasudani baba hano, Nanone naganiriye n’abanyeshuri b’Abanya-Sudani mbasaba kwitwara neza, kubaha amategeko y’Igihugu, kubaha umuco w’abaturage bo muri iki Gihugu, no kugira uruhare mu iterambere muri iyi miryango yabakiriye neza.”
Ambasaderi Dafalla Musa yavuze ko Igihugu cye gishima umubano gifitanye n’u Rwanda ndetse ko banashima ubufasha bari guhabwa n’u Rwanda mu bihe by’intambara Igihugu cye kiri gucamo.
Ati “Turishimira umubano ukomeye kandi ubyara inyungu uri hagati ya Sudani ndetse n’u Rwanda. Kandi twishimira cyane ubufasha mu bya politiki turimo kubona kuva hano mu Rwanda, kuko ntekereza ko inyungu duhuriyeho nk’u Rwanda na Sudani ni ukugira amahoro n’umutekano birambye muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange. Ni yo mpamvu twishimira kandi tugashaka ko ubu bufatanye bukomeza kuko ibi byatuma ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’ubucuruzi byiyongera.”
Yakomeje avuga kandi ko Igihugu cye cyifuza gukomeza kurebera ku miyoborere y’u Rwanda, byumwihariko ku Mukuru w’iki Gihugu.
Ati “Kandi dukeneye ubushishozi ndetse n’imiyoborere ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kugira ngo we ubwe hamwe n’abandi bayobozi ba Afurika bakomeze gushyigikira Sudani kugera ku mahoro ndetse n’umutekano birambye.”
Umubano n’ubufatanye bwa Sudani n’u Rwanda byateye imbere ndetse ubucuruzi hagati y’Ibihugu byombi bumaze kugera ku gaciro karenga miliyoni 200$ ku mwaka. Ni ubucuruzi bushingiye ahanini ku birimo ikawa n’icyayi itumizwa na Sudani mu Rwanda. Ni mu gihe ishoramari ry’abaturage b’iki Gihugu baba mu Rwanda rimaze kwiyongera rikaba ryarenze miliyoni 10$.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10
			
							








