Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko na we yamenyeye iyegura rya Vital Kamerhe aho ari muri Leta Zunze Ubumwe za America, kandi ko nta ruhare na ruto abifitemo, ndetse ko kuri we akomeje kumufata nk’umuvandimwe.
Tshisekedi yabitangarije aho ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho yitabiriye Inteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Mbere, Vital Kamerhe yeguye ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, aho yavuze ko yeguye ku bushake bwe kandi ku mpamvu ze bwite.
Ni mu gihe bivugwa ko iyegura rye, rifitwemo ukuboko n’ishyaka rya Perezida Tshisekedi, nyuma yuko rimenye ko uyu munyapolitiki afite umugambi wo kuziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu, kandi ko ashobora kubangamira gahunda ya Tshisekedi yo guhindura Itegeko Nshinga.
Tshisekedi yavuze ko mu minsi micye ishize yakiriye Ihuriro ry’abayobozi bo mu nzego Nkuru z’Igihugu, barimo Abaperezida b’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe ndetse na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza.
Uyu Mukuru w’Igihugu cya Congo ukomeza kumvikana avuga ko Vital Kamerhe ari umuvandimwe we akaba n’umufatanyabikorwa muri Politiki, yavuze ko ibibera mu Nteko Ishinga Amategeko, ari ibyayo kuko ari Urwego rwigenzura kandi rukomeye.
Ati “Buri rwego rugira imikorere yarwo kandi ibintu bigenda bihinduka bitewe n’icyo inzego ziri gukora. Njyewe icyo nkora ni ugukomeza kugenzura ugushikama kw’inzego ariko ntabwo nshobora gutanga itegeko ry’uko zikora cyangwa igikwiye gukorwamo, niba banzuye kweguza Perezida ibyo ni gahunda zabo z’imbere, njye inshingano zanjye ni uko uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwa ndetse na buri rwego rugakora rushikamye, ibyo ni byo nshyize imbere.”
Tshisekedi kandi yahakanye yivuye inyuma ko nta ruhare na ruto afite mu iyegura rya Vital Kamerhe.
Ati “Niba bwana Vital Kamerhe yabifasheho icyemezo, njye simbona aho ikibazo kiri. Kuko si njye nyirabayazana wo kwegura kwe, cyangwa y’ibibazo bye, simbona impamvu yaba ashaka kuntera umugongo. Ntacyo nabikoraho ariko ndakomeza kumufata nk’umufatanyabikorwa, nk’umuvandimwe.”
Vital Kamerhe yeguye nyuma y’igitutu yashyizweho na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bashinja imicungire mibi y’imari y’Inteko, ndetse n’imiyoborere mibi y’uru rwego.

RADIOTV10