U Bubiligi buramagana igihano cy’urupfu Urukiko rwa Gisirikare rwa DRC rwakatiye Jean-Jacques Wondo ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu cy’i Burayi, akaba umwe mu bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Congo-Kinshasa.
Ni nyuma yuko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 13 Nzeri 2024, Urukiko rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rukatiye igihano cy’urupfu abagerageje guhirika ubutegetsi muri iki Gihugu.
Muri aba bagaragaye bigabiza Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bavuga ko bashaka guhirika ubutegetsi, barimo abanyamahanga, n’Abanyekongo barimo abafite ubwenegihugu bw’ibindi Bihugu by’i Burayi ndetse n’ubwa Leta Zunze Ubumwe za America.
Barimo kandi Jean-Jacques Wondo ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, akaba na we ari mu bakatiwe igihano cy’urupfu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Hadja Lahbib yatangaje ko Igihugu cyabo gihangayikishijwe n’iki gihano cyahawe umuturage wabo.
Hadja Lahbib u kiganiro yagiranye na mugenzi we wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yamumenyesheje ko bamaganye bivuye inyuma iki gihano.
Nyuma y’iki kiganiro, Hadja Lahbib yatangaje ubutumwa agira ati “Natsindagiye ko nk’u Bubiligi twitandukanyije twivuye n’igihano cy’urupfu. Uburenganzira bw’uwakoze icyaha bugomba iteka kubahirizwa.”
Mu bantu 51 bashinjwaga muri uru rubanza rw’abagerageje guhirika ubutegetsi, 37 muri bo bahamijwe icyaha, mu gihe abandi 14 bagizwe abere.
Jean-Jacques Wondo usanzwe ari inzobere mu bya gisirikare, Urukiko rwa Gisirikare rwa Congo rumufata nk’umwe mu bacurabwenge b’iki gikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyakozwe muri Gicurasi uyu mwaka.
RADIOTV10