Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo u Rwanda ruvuga ku baryamana bahuje ibitsina bashobora kuzava mu Bwongereza

radiotv10by radiotv10
14/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Icyo u Rwanda ruvuga ku baryamana bahuje ibitsina bashobora kuzava mu Bwongereza
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yamaze impungenge abatekereza ko abaryamana n’abo bahuje ibitsina bashobora kuba bari mu bimukira bazaturuka mu Bwongereza, bazabangamirwa igihe bazaba bageze mu Rwanda, ishimangira ko n’ubusanzwe aba bantu atari ikibazo ku Rwanda.

Harabura amasaha macye ngo abimukira n’abashaka ubuhungiro ba mbere bazaturuka mu Bwongereza, bagere mu Rwanda.

Ibyibazwa byakomeje kuba byinshi kuri uyu gahunda yahuye n’abayamagana batari bacye, birimo n’abibazaga ku bashobora kuzaba baryamana n’abo bahuje ibitsina, byavuzwe ko bashobora kuzabangamirwa ubwo bazaba bageze mu Rwanda.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko ubusanzwe amategeko yo mu Rwanda aha uburenganzira abantu bose hadashingiwe ku myemerere n’imigirire byabo.

Alain Mukuralinda uvuga ko mu Rwanda nta vangura iryo ari ryo ryose rishobora kubaho, yavuze ko abafite izi mpungenge, bashobora no guhabwa igisubizo n’ibyigeze gutangazwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Rwanda Day yabereye i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za America, tariki 24 Nzeri 2016.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yagize ati “Umuryango w’ababana bahuje igitsina (LGBT) ntiwigeze uba ikibazo cyacu, ndetse ntitunateganya kubigira ikibazo. Turacyari guhangana nibibazo bitandukanye, nkuko nabivuze haruguru, buri muntu wese agomba kwisangamo agatanga umusanzu we. Nkuko nabivuze, buri wese akaberaho mugenzi we, tugafashanya kandi buri wese akabaho yisanzuye…

Nkuko nabivuze, LGBT (Ababana bahuje igitsina) ko batigeze baba ikibazo kuri twe, nange sinshaka kubigira ikibazo.”

Muri iki kiganiro n’Itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, Alain Mukuralinda yavuze ko ibi byatangajwe n’Umukuru w’u Rwanda bitanga umurongo w’aho u Rwanda ruhagaze kuri iyi ngingo, kandi ko ari na wo u Rwanda rugihagazemo.

Ati “Ndumva ibyo bisobanutse. Bivuzwe n’Umukuru w’Igihugu ariko bisanzwe no mu mategeko birimo, nta tegeko rivangura. Nta mpungenge rero ngo ni uko abantu baba babana bahuje ibitsina bari bakwiye kugira.”

Iki kiganiro cyarimo n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, cyanatangarijwemo ko indege izazana abimukira n’impunzi baturutse mu Bwongereza, izagera i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 9 =

Previous Post

U Rwanda rwagaragaje ibizagenerwa abimukira baturutse mu Bwongereza bazatangira kuza ejo

Next Post

Hamenyekanye icyatumye indege yagombaga kuvana abimukira mu Bwongereza ihagarikwa ku munota wa nyuma

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye icyatumye indege yagombaga kuvana abimukira mu Bwongereza ihagarikwa ku munota wa nyuma

Hamenyekanye icyatumye indege yagombaga kuvana abimukira mu Bwongereza ihagarikwa ku munota wa nyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.