Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wamaganiye kure ibyatangajwe na Perezida Evariste Ndayishimiye ko uyu mutwe ufashwa n’u Rwanda, uvuga ko uwaba abyifuza wese, yajya mu birindiro byawo gushakisha ibimenyetso bigaragaza ko koko waba ufashwa n’iki Gihugu.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa RED-Tabara mu bya Gisirikare, Patrick Nahimana kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025.
Iri tangazo risubiza ku biherutse gutangazwa na Perezida Evariste Ndayishimiye mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza, aho yavuze ko afite amakuru ko u Rwanda rushaka gutera Igihugu cye cy’u Burundi rukoresheje umutwe wa RED-Tabara ngo rusanzwe rufasha.
Muri iri tangazo rya RED-Tabara, yavuze ko uyu mutwe “wahakanye wivuye inyuma inshuro nyinshi ko udafashwa n’u Rwanda cyangwa undi uwo ari we wese.”
Uyu mutwe uvuga ko ufite impamvu urwana zumvikana zishingiye ku masezerano y’i Arusha muri Tanzania, yagiye arengwaho n’ubutegetsi bw’Ishyaka CNDD-FDD, byanabaye imparutso y’ibibazo bya politiki biri mu Burundi kuva muri 2015.
Muri iri tangazo, RED-Tabara ikomeza ivuga ko Imiryango yarebereraga ayo masezerano irimo uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’Abibumbye, iyo baza kuyubahirizwa, uyu mutwe wakagombye kuba warashyize intwaro hasi, ariko ko muri iyi Miryango nta n’umwe ufite ubushake bwo gutuma habaho ibiganiro hagati ya Ndayishimiye n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
RED-Tabara ikomeza ivuga ko ahubwo Perezida Ndayishimiye akomeza kuyobobya uburari atangaza ibihabanye n’ukuri, nk’ibi byo kuvuga ko uyu mutwe ufashwa n’u Rwanda.
Muri iri tangazo, RED-Tabara igakomeza igira iti “Perezida Ndayishimiye arabizi neza ko RED-Tabara nta bufasha na bumwe ihabwa n’u Rwanda rwafashe icyemezo rutazuyaje rushyikiriza abarwanyi 17 bayo (ba RED-Tabara) tariki 30 Nyakanga 2021, ubu bakomeje guhura n’akaga.”
RED-Tabara igakomeza igira iti “Ni gute u Rwanda rushobora gufasha RED-Tabara nyamara runakomeje kugirana ibiganiro n’u Burundi bigamije gukemura ibibazo?”
Uyu mutwe wakomeje uvuga ko bimaze kumenyerwa ko Perezida Ndayishimiye ahoza u Rwanda mu kanwa mu rwego rwo kuyobya rubanda n’umuryango mpuzamahanga, kugira ngo yorose ku bibazo yateje Igihugu cye.
Ugakomeza ugira uti “RED-Tabara irahamagarira abacukumbuzi babyifuza kuza mu birindiro byayo gushakisha ibimenyetso byagaragaza koko ifashwa n’u Rwanda.”
Amagambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye yananenzwe na Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko bitangaje kubona yayavuze mu gihe Ibihugu byombi byari byatangiye inzira z’ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri hagati yabyo.
RADIOTV10