Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo umutwe urwanya u Burundi uvuga ku byatangajwe na Ndayishimiye yanazanyemo u Rwanda

radiotv10by radiotv10
26/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo umutwe urwanya u Burundi uvuga ku byatangajwe na Ndayishimiye yanazanyemo u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wamaganiye kure ibyatangajwe na Perezida Evariste Ndayishimiye ko uyu mutwe ufashwa n’u Rwanda, uvuga ko uwaba abyifuza wese, yajya mu birindiro byawo gushakisha ibimenyetso bigaragaza ko koko waba ufashwa n’iki Gihugu.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa RED-Tabara mu bya Gisirikare, Patrick Nahimana kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025.

Iri tangazo risubiza ku biherutse gutangazwa na Perezida Evariste Ndayishimiye mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuza, aho yavuze ko afite amakuru ko u Rwanda rushaka gutera Igihugu cye cy’u Burundi rukoresheje umutwe wa RED-Tabara ngo rusanzwe rufasha.

Muri iri tangazo rya RED-Tabara, yavuze ko uyu mutwe “wahakanye wivuye inyuma inshuro nyinshi ko udafashwa n’u Rwanda cyangwa undi uwo ari we wese.”

Uyu mutwe uvuga ko ufite impamvu urwana zumvikana zishingiye ku masezerano y’i Arusha muri Tanzania, yagiye arengwaho n’ubutegetsi bw’Ishyaka CNDD-FDD, byanabaye imparutso y’ibibazo bya politiki biri mu Burundi kuva muri 2015.

Muri iri tangazo, RED-Tabara ikomeza ivuga ko Imiryango yarebereraga ayo masezerano irimo uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’Abibumbye, iyo baza kuyubahirizwa, uyu mutwe wakagombye kuba warashyize intwaro hasi, ariko ko muri iyi Miryango nta n’umwe ufite ubushake bwo gutuma habaho ibiganiro hagati ya Ndayishimiye n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

RED-Tabara ikomeza ivuga ko ahubwo Perezida Ndayishimiye akomeza kuyobobya uburari atangaza ibihabanye n’ukuri, nk’ibi byo kuvuga ko uyu mutwe ufashwa n’u Rwanda.

Muri iri tangazo, RED-Tabara igakomeza igira iti “Perezida Ndayishimiye arabizi neza ko RED-Tabara nta bufasha na bumwe ihabwa n’u Rwanda rwafashe icyemezo rutazuyaje rushyikiriza abarwanyi 17 bayo (ba RED-Tabara) tariki 30 Nyakanga 2021, ubu bakomeje guhura n’akaga.”

RED-Tabara igakomeza igira iti “Ni gute u Rwanda rushobora gufasha RED-Tabara nyamara runakomeje kugirana ibiganiro n’u Burundi bigamije gukemura ibibazo?”

Uyu mutwe wakomeje uvuga ko bimaze kumenyerwa ko Perezida Ndayishimiye ahoza u Rwanda mu kanwa mu rwego rwo kuyobya rubanda n’umuryango mpuzamahanga, kugira ngo yorose ku bibazo yateje Igihugu cye.

Ugakomeza ugira uti “RED-Tabara irahamagarira abacukumbuzi babyifuza kuza mu birindiro byayo gushakisha ibimenyetso byagaragaza koko ifashwa n’u Rwanda.”

Amagambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye yananenzwe na Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko bitangaje kubona yayavuze mu gihe Ibihugu byombi byari byatangiye inzira z’ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri hagati yabyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Congo: Umuhanzi wapfuye bikazamura impaka kumushyingura byakurikiwe n’imvururu

Next Post

Menya abayobozi bashyizwe mu myanya barimo uw’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya abayobozi bashyizwe mu myanya barimo uw’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB

Menya abayobozi bashyizwe mu myanya barimo uw’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.