Thursday, September 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Urukiko rwagendeyeho rutesha agaciro ikirego cy’uwari warareze uwabaye Minisitiri ngo wanze kumugira umugore

radiotv10by radiotv10
25/09/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Icyo Urukiko rwagendeyeho rutesha agaciro ikirego cy’uwari warareze uwabaye Minisitiri ngo wanze kumugira umugore
Share on FacebookShare on Twitter

Ikirego cya Muganga Chantal wari wareze Dr Nsabimana Ernest wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, amushinja kuba barigeze gukundana akamwizeje kuzamugira umugore akaza kumutenguha, cyateshejwe agaciro n’Urukiko rwagaragaje impamvu y’icyemezo cyarwo.

Iki kirego kiri mu ngingo ziherutse kugarukwaho cyane, cyaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho uwitwa Muganga Chantal yavugaga ko Dr Nsabimana Ernest yamutengushye akanga kumushaka kandi yari yarabimwizeje ubwo bakundanaga, ngo bikamugiraho ingaruka zirimo n’uburwayi budakira.

Uyu mugore wavugaga ko agikomeje kwivuza zimwe mu ndwara yatewe n’ibikomere yasigiwe no gutenguhwa n’uriya munyapolitiki, yasabaga ko yakwishyurwa indishyi zo mu byiciro binyuranye zingana na Miliyoni zirenga 400 Frw.

Muri uru rubanza, Dr Nsabimana utari witabye Urukiko, yari ahagarariwe na Iyamuremye Maurice, wavuze ko iki kirego kidafite ishingiro, kuko umukiliya we atigeze anakundana n’urega, bityo ko Urukiko rukwiye kugitesha agaciro, ahubwo rukamuca miliyoni 5 Frw kuko yamushoye mu manza zidafite ishingiro.

Ubwo hasomwaga icyemezo cy’Urukiko kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025, Umucamanza yavuze ko mu isesengura ry’Urukiko, rutabonye ibimenyetso bishimangira ibyatangajwe n’urega.

Urukiko ruvuga ko uburwayi bwavuzwe na Muganga Chantal ko yatewe no gutenguhwa na Dr Nsabimana, nta kimenyetso kibishimangira, ndetse ko impapuro yerekanye ko yivuje, atagaragaje ko koko ubwo burwayi yivuzaga yabutewe n’uregwa.

Urukiko kandi rugendeye ku ifoto yagaragajwe n’uregwa ngo yarajunjamye, rwavuze ko na yo ubwayo itagaragaza ko icyo kibazo yagitewe na Nsabimana.

Umucamanza avuga ko ibibazo n’uburwayi bivugwa n’uregwa, atigeze agaragaza ko bifitanye isano no kuba atarashatswe na Dr Nsabimana, yanzura ko ikirego cy’urega giteshejwe agaciro.

Urukiko ruvuga ko umuntu usaba indishyi, agomba kugaragaza ibimenyetso simusiga by’isano riri hagati y’uzisabwa n’ingaruka azisabira, kandi ko urega (Muganga Chantal) atigeze abigaragaza.

Rwanzuye ko ikirego cya Muganga Chantal giteshwa agaciro, rwemeza ko agomba kwishyura ibihumbi 500 Frw ku bwo kumushora mu manza zidafite ishingiro, ndetse no gutanga kandi ibihumbi 500 Frw by’igihembo cya Avoka.

Chantal avuga ko yatengushywe bikamugiraho ingaruka
Dr Ernest Nsabimana waregwaga na Chantal

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 4 =

Previous Post

Intambara imaze imyaka ibiri yabaye ingingo y’umunsi mu nama ihurije hamwe Isi yose

Next Post

Morning routines that truly work and brighten your day

Related Posts

Huye: Abanyerondo barashyirwa mu majwi kuba ari bo bihishe inyuma y’ibyo bashinzwe kurwanya

Huye: Abanyerondo barashyirwa mu majwi kuba ari bo bihishe inyuma y’ibyo bashinzwe kurwanya

by radiotv10
25/09/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye bashyira mu majwi bamwe mu banyerondo gukorana n’abagira uruhare...

Morning routines that truly work and brighten your day

Morning routines that truly work and brighten your day

by radiotv10
25/09/2025
0

Not everyone is a morning person. In fact, many of us turn on the snooze button three times before even...

Eng.-What students in Kigali are busy with after their schools were closed

Eng.-What students in Kigali are busy with after their schools were closed

by radiotv10
25/09/2025
0

Some students in Kigali City say that after classes were suspended because of the UCI World Cycling Championship, they have...

The untold pressure of being the first-born in African families

The untold pressure of being the first-born in African families

by radiotv10
25/09/2025
0

In many African families, being the first-born is often seen as both a blessing and a burden. While parents may...

RDF yemeje ko hari Umusirikare w’u Rwanda ufungiye i Burundi

RDF yemeje ko hari Umusirikare w’u Rwanda ufungiye i Burundi

by radiotv10
24/09/2025
0

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko umusirikare ufite ipeti rya Sergeant muri RDF usanzwe ari umushoferi, afungiye i Burundi...

IZIHERUKA

Huye: Abanyerondo barashyirwa mu majwi kuba ari bo bihishe inyuma y’ibyo bashinzwe kurwanya
MU RWANDA

Huye: Abanyerondo barashyirwa mu majwi kuba ari bo bihishe inyuma y’ibyo bashinzwe kurwanya

by radiotv10
25/09/2025
0

Jangwani yatanze umucyo ku byakwirakwijwe ko agiye gutera umugongo APR akerecyeza muri mucyeba Rayon

Jangwani yatanze umucyo ku byakwirakwijwe ko agiye gutera umugongo APR akerecyeza muri mucyeba Rayon

25/09/2025
Morning routines that truly work and brighten your day

Morning routines that truly work and brighten your day

25/09/2025
Icyo Urukiko rwagendeyeho rutesha agaciro ikirego cy’uwari warareze uwabaye Minisitiri ngo wanze kumugira umugore

Icyo Urukiko rwagendeyeho rutesha agaciro ikirego cy’uwari warareze uwabaye Minisitiri ngo wanze kumugira umugore

25/09/2025
Intambara imaze imyaka ibiri yabaye ingingo y’umunsi mu nama ihurije hamwe Isi yose

Intambara imaze imyaka ibiri yabaye ingingo y’umunsi mu nama ihurije hamwe Isi yose

25/09/2025
Eng.-What students in Kigali are busy with after their schools were closed

Eng.-What students in Kigali are busy with after their schools were closed

25/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Morning routines that truly work and brighten your day

Morning routines that truly work and brighten your day

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Abanyerondo barashyirwa mu majwi kuba ari bo bihishe inyuma y’ibyo bashinzwe kurwanya

Jangwani yatanze umucyo ku byakwirakwijwe ko agiye gutera umugongo APR akerecyeza muri mucyeba Rayon

Morning routines that truly work and brighten your day

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.