Umusesenguzi mu bya politiki, avuga ko ifatwa ry’umurwanyi wa FDLR uzwi nka Tokyo, ari gihamya ko uyu mutwe w’iterabwoba ari ikibazo ku Rwanda nk’uko rwamye rubivuga, ndetse n’akarere ruherereyemo muri rusange.
Ntampuhwe ubusanzwe amazina ye bivugwa ko yitwa Yoweri akaba azwi cyane ku izina rya Tokyo, akaba yaravukiye mu yahoze ari Komini Kivuye ubu ni mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ifatwa ryatangiye kuvugwa mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ryemejwe na Visi Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruhuru mu buyobozi bwa AFC/M23, Manzi Willy mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Mu butumwa bwe, Manzi yagize ati “Undi murwanyi kabuhariwe yafashwe, bikaba ari ikindi gihombo kuri Leta ya Kinshasa. Tokyo ni umugabo w’umugome.”
Manzi yakomeje avuga amarorerwa yakozwe na Ntampuhwe, aho yagize ati “Afatanyije n’abandi barimo Jean-Marie wo mu mutwe wa Nyatura, Tiger na Ignace Dunia, uyu mugabo yakoze ibyaha biteye ubwoba birimo gufata ku ngufu, ubwicanyi, no gutwika inzu zitagira ingano.”
Eric Ndushabandi, umusesenguzi mu bya politiki, yavuze ko ifatwa ry’uyu murwanyi wa FDLR, rije rikurikirana n’ifatwa ry’abandi bakomeye muri uyu mutwe urwanya u Rwanda.
Ati “Hari abandi bayobozi ba FDLR b’abasirikare bakomeye cyane bagiye bafatwa ndetse bari banazwi mu Gihugu mu gihe cya Jenoside n’ibindi. Ufashe amazina akomeye y’abayobozi ba FDLR, ririya ryaje ntari nsanzwe ndyumva ‘Tokyo’, ariko ni ikikwereka ko ubuyobozi bwayo bugenda buhindura amazina, ni ukuvuga ngo n’ejo n’ejobundi tuzabona n’abandi ba Tokyo n’abandi.”
Ndushabandi avuga ko ifatwa ry’uyu murwanyi n’abandi bamubanjirije, ari ubutumwa bukwiye kugira icyo bubwira abakunze gushidikanya ku byo u Rwanda rwavuze kuva cyera ko uyu mutwe wa FDLR uriho kandi ukorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ati “Buriya ni ubutumwa buvuga ubwabwo ibyo Leta y’u Rwanda isanzwe ivuga ko umutwe wa FDLR ari ikibazo mu karere, ari ikibazo ku Banyekongo ubwabo, uko bakiriye abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki Gihugu, bimakaza ayo matwara, bimakaza izo ngengabitekerezo, barazikwirakwiza ndetse bazigisha n’Abanyekongo bahakomoka bakavuka [Abahutu b’Abanyekongo].”
Yavuze ko uretse gucengezamo abantu iriya ngengabitekerezo ya Jenoside, uyu mutwe wa FDLR wanatumye havuka indi mitwe nk’uwa Mai-Mai na Nyatura, na yo yakomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubugome ndengakamere bukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Mu ntangiro za Werurwe uyu mwaka, undi wari ukomeye muri FDLR, ari we Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste, wari Umunyamabanga Mukuru w’uyu mutwe w’Iterabwoba, yashyikirijwe u Rwanda, aho yari kumwe n’abandi barwanyi 13 b’uyu mutwe.
Amasezerano y’Amahoro yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, y’i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America, ateganya ko uyu mutwe wa FDLR ugomba gusenywa burundu, ariko kugeza ubu, ubutegetsi bwa Kinshasa bukaba bukomeje kubyirengagiza.
RADIOTV10








