Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 78 y’amavuko, yagaragaye akina umupira w’amaguru, yerekana ko imbaraga zo gukora siporo zigihari, dore ko no muri 2020 yari yagaragaye atera pompaje, bigatungura benshi.
Ni igikorwa yakoze kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, ubwo yahuraga n’itsinda rigiye kujya i Cairo mu Misiri gutanga umushinga wo kwakira imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Ni umushinga Uganda ihuriyeho na Kenya, aho iri tsinda ryahuye na Museveni rigomba kwerecyeza mu Misiri kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023.
Perezida Yoweri Museveni yari kumwe na Madamu Janet Kataha Museveni usanzwe ari na Minisitiri w’Uburezi, aho bagaragarijwe uyu mushinga mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko iri i Entebe.
Iri tsinda rigiye kwerecyeza i Cairo, rizaba riyobowe na Visi Perezida w’Inteko, Thomas Teyebwa, aho azajyana n’abayobozi banyuranye barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Siporo OgwangOgwang ndetse na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda, Moses Magogo.
Ubwo Museveni yari amaze kugaragarizwa uyu mushinga ni bwo yatunguranye afata umupira w’amaguru, awutera ku ivi, ibisanzwe bizwi nk’amanota.
Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari gikajije umurego muri 2020, ubwo hariho gahunda ya guma mu rugo, Perezida Museveni na bwo yari yagaragaje ko afite imbaraga zo gukora Siporo ubwo yakanguriraga abantu kujya bakorera imyitozo ngororamubiri mu rugo, na we abaha urugero ubwo yateraga pompaje.
RADIOTV10