Wednesday, August 5, 2026
RW|EN
FOOTBALL

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye.

Ni ifoto yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, ayinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu butumwa buherekeje iyi foto ya Cristiano Ronaldo, yagaragaje ko yari avuye kuruhura umubiri mu bwotero, ati “nyuma ya Sauna.”

Ni ifoto igaragaza uyu mugabo nk’umwe mu bubatse umubiri mu buryo bwihariye, dore ko hejuru aba yambaye ubusa, no hasi akaba yambaye akenda gato ubundi gakwiye kuba ak’imbere, bituma umubiri we ugaragara n’uburyo wubakitse.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 40 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi bazwiho gukora imyitozo ngororamubiri myinshi, aho na we ubwe akunda kuvuga ko kimwe mu bintu ashyira imbere ndetse bimutwarira umwanya munini, ari imyitozo yo gukomeza umubiri we.

Iyi foto kandi igiye hanze nyuma yuko hagiye hanze ifoto uyu rutahizamu uri mu beza babayeho ku Isi, ari kumwe n’umukinnyi wa Filimi Vin Diesel.

Amakuru kandi ari kuvugwa, ni uko Ronaldo ashobora kuzerecyeza mu mwuga wa sinema nyuma yo kurangiza amasezerano afite mu ikipe ya Al Nassr azasohokamo muri 2027.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =