Ku munsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’, Perezida Paul Kagame yagaragaje ifoto ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame na Ange Ingabire Kagame ndetse n’abuzukuru bombi, yongera gushimirwa urugero rwiza atanga mu gukunda no kwita ku muryango.
Perezida Kagame yashyize iyi foto ku mbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, ku munsi wahariwe abakundana.
Ni ifoto igaragaza umukuru w’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Ange Kagame bicaye mu ntebe bakikiye abana babiri ba Ange.
Mu butumwa bugufi buherekeje iyi foto kuri Twitter, Perezida Paul Kagame yagize ati “Uyu munsi hamwe n’abakobwa banjye.”
Today and my #1Girls.😍😍😍😍!! pic.twitter.com/XpDoMvNVM7
— Paul Kagame (@PaulKagame) February 14, 2023
Iyi foto kandi Perezida yayishyize kuri Instagram aho na ho yashyizeho ubutumwa agira ati “Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame hamwe n’umukobwa wabo Ange Kagame ndetse n’abuzukuru babo [b’abakobwa].”
Abatanze ibitekerezo kuri iyi foto, bose bashimiye Umukuru w’u Rwanda ku bw’urugero rwiza akunda gutanga rwo gukunda no kwita ku muryango.
Mu minsi ishize kandi ubwo hizihizwaga iminsi mikuru, hagiye hanze amashusho yagaragazaga Perezida Paul Kagame ari gukinisha umwuzukuru we wa kabiri, bigaragara ko bari mu rugo.
Ni amashusho yashyizwe hanze n’umunyamakuru w’ikirangirire mu karere, Andrew Mwenda, na we washimye Perezida Paul Kagame, avuga ko uretse kuba ari inararibonye mu miyoborere myiza ariko anatanga urugero rwiza rwo kwita ku muryango.
RADIOTV10