Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

IFOTO: Mayor w’Akarere kamwe yahuye n’umuturage w’imyaka 3 barasabaana anamugezaho icyifuzo

radiotv10by radiotv10
02/12/2024
in Uncategorized
0
IFOTO: Mayor w’Akarere kamwe yahuye n’umuturage w’imyaka 3 barasabaana anamugezaho icyifuzo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yagaragaye ari kuganira n’umwana w’imyaka itatu wo muri aka Karere amukinisha udukino tw’abana, anamugezaho icyifuzo ko yazamuzanira Perezida wa Repubulika na we bakaramukanya.

Ni ifoto n’amashusho byagaragaye ku rubuga nkoranyambaga rwa X, byatangajwe n’uwitwa Uwamahoro Innocente utuye muri aka Karere ka Bugesera, wavuze ko ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu mashusho yashyizeho, agaragaza Umuyobozi w’Akarere, Richard Mutabazi yaciye bugufi afashe uyu mwana w’imyaka itatu, amukinisha udukino tw’abana, akanyuzamo akamukirigita, bombi bagaseka bagatembagara.

Mu butumwa buherekeje aya mashusho n’ifoto, Uwamahoro Innocente yagize ati “Umuturage witwa Owen w’imyaka 3, uvuka mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, yahuye na Nyakubahwa Mayor Mutabazi Richard baraganira, barashyikirana.”

Uwamahoro Innocente yakomeje avuga ko uyu mwana w’imyaka itatu, yagejeje kuri Mayor icyifuzo. Ati “Uyu muturage amugezaho icyifuzo cy’uko yazamuzanira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akamusuhuza. Yamwijeje kubikurikirana.”

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto n’aya mashusho, bashimiye Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, kuba akomeje gusanga abaturage aho bari ndetse mu ngeri zose, zirimo n’abana bato nk’uko yabigenje kuri uyu mwana.

Mayor Richard n’umuturage w’imyaka itatu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 3 =

Previous Post

Uko byagenze ngo imodoka iparike hejuru y’inzu y’umuturage mu mujyi wa Kigali

Next Post

Igisubizo RIB yahaye uwayibajije icyo iteganyiriza Abaturarwanda mu mpera z’umwaka

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo RIB yahaye uwayibajije icyo iteganyiriza Abaturarwanda mu mpera z’umwaka

Igisubizo RIB yahaye uwayibajije icyo iteganyiriza Abaturarwanda mu mpera z’umwaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.