Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagiriye uruzinduko mu Turere twa Gicumbi na Burera aboneraho kuganira n’abaturage.
Ni uruzinduko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagiranye na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred.
Muri uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa 08 Werurwe ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Gatabazi ukunze kugaragara aganira n’abaturage, yaganiriye n’umwe mu babyeyi bari baje kwakira aba bayobozi bakuru, bigaragara ko ari kumugezaho bimwe mu bibazo bigihari.
Minisitiri Gatabazi na mugenzi we Gasana baboneyeho kuganira n’abaturage bo muri uyu Turere twa Burera na Gicumbi ku bikorwa bibateze imbere ndetse na serivisi z’ibanze begerejwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yanasuye abanyeshuri ba Kaminuza yigisha amasomo y’ubuvuzi bungana kuri bose (UGHE/ University of Global Health Equity) iri i Butaro mu Karere ka Burera, aganira n’abanyeshuri bayigamo.
Ministiri Gatabazi yaboneyeho kwihanganisha abanyeshuri biga muri iri shuri n’ubuyobozi bwaryo nyuma y’ibyago bagize byo kubura Dr Paul Farmer washinze iyi Kamonuza; abasaba kwiga neza no guharanira ko ibyo yatangije bizakomeza ibihe byose.
RADIOTV10