Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

IFOTO: Minisitiri kuri ‘Pupitre’ asoma igitabo n’abanyeshuri

radiotv10by radiotv10
24/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
IFOTO: Minisitiri kuri ‘Pupitre’ asoma igitabo n’abanyeshuri
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, yasuye abanyeshuri mu ishuri ribanza ryo mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, areba uko abana biga.

Gaspard Twagirayezu wagiri uruzinduko mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, yatangiriye mu Karere ka Gakenke anabereye imboni muri Guverinoma y’u Rwanda ku wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2022.

Kuri uwo munsi yasuye kandi amashuri anyuranye mu Karere ka Musanze, areba imyigishirize mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye n’ayigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyi-ngiro.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yakomereje uruzinduko rwe mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba asura ibikorwa bitandukanye by’uburezi.

Kuri uyu wa Gatatu, Gaspard Twagirayezu yasuye ishuri nderabrezi TTC Gacuba II, ry’Itorero rya ADEPR rifatanya na Leta ku bw’amasezerano.

Muri iri shuri ryigamo abanyeshuri 421, Umunyamabanga wa Leta yaganiriye n’abayobozi baryo, anagirana ikiganiro n’abarimu ndetse n’abanyeshuri, abibutsa ko amashuri nk’aya ya TTCs afite uruhare runini mu kuzamura ireme ry’uburezi kuko arera abarimu bigisha mu mashuri abanza nk’icyiciro cy’ibanze mu burezi.

Yasoreje uruzinduko rwe mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kanyundo mu Murenge wa Mudende muri aka Karere ka Rubavu.

Muri iri shuri, na ho yaganiriye n’abayobozi n’abarimu baryo ndetse anareba uko abanyeshuri bigishwa n’uburyo na bo bakurikira mu ishuri.

Muri GS Kanyundo yarebye uko abana basubiramo amasomo
Yanaganiriye n’abanyeshuri yumva impumeko yabo
Yanasuye TTC Gacuba II

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − eight =

Previous Post

MTN na BK batangije gahunda izafasha buri wese kubasha gutunga Smartphone

Next Post

Salima Mukansanga, Umunyarwandakazi wanditse amateka ku Isi akomeje gukurirwa ingofero

Related Posts

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Salima Mukansanga, Umunyarwandakazi wanditse amateka ku Isi akomeje gukurirwa ingofero

Salima Mukansanga, Umunyarwandakazi wanditse amateka ku Isi akomeje gukurirwa ingofero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.