Friday, December 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

IFOTO: Muhoozi yakuriye ingofero umu-Para Commando wa UPDF wamanutse mu mutaka

radiotv10by radiotv10
10/10/2022
in MU RWANDA
0
IFOTO: Muhoozi yakuriye ingofero umu-Para Commando wa UPDF wamanutse mu mutaka
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu basirikare ba Uganda, wagaragaye amanukira mu mutaka mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’Ubwigenge bwa Uganda, akomeje gukurirwa ingofero na benshi, aho General Muhoozi yongeye kurahira UPDF.

Uyu musirikare yagaragaye kuri iki Cyumweru tariki 09 Ukwakira 2022 ubwo Uganda yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 iki Gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Kampala, byanagaragayemo akarasisi k’abasirikare ba Uganda, bagaragaje ubuhanga n’imyitozi y’iki gisirikare.

General Muhoozi Kainerugaba, uherutse gukurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, yashimye uyu musirikare wa Uganda wagaragaye amanukira mu mutaka.

Yagize ati “Ntewe ishema bidasanzwe na mwe bagabo ba UPDF mu itsinda ryihariye kuba mwabashije gukora ibi.”

Gen Muhoozi wasobanuye ko uyu musirikare yakoze iki gikorwa mu karasisi ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge. Yakomeje agira ati “Twishimiye UPDF! Twishimiye Uganda.”

Extremely proud of our men (UPDF/SFC) for pulling this off. Military Free Fall jump over Kampala City on Uganda's 60th Independence Day Anniversary. Viva UPDF! Viva Uganda! Happy Independence Day! pic.twitter.com/Khz1zpIuXT

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 9, 2022

Ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Uganda imaze ibonye ubwigenge, byitabiriwe n’abahagarariye Ibihugu byabo byo mu karere barimo William Ruto wa Kenya, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Salva Kiir wa South Sudan, Ali Hassan Mwinyi wa Zanzibar, na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia.

Hari kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba w’u Rwanda, Prof Nshuti Manasseh wari uhagarariye Perezida Paul Kagame.

Uyu musirikare yakuriwe ingofero

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Bamwe twabaye hano, Abanyarwanda n’Abagande turi abavandimwe- Prof.Nshuti muri Uganda

Next Post

Iwacu amahoro arahinda- Maj.Willy Ngoma yerekanye aragiye mu gace kigaruriwe na M23

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
05/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zasinye amasezerano y’inyongera mu bijyanye n’ubukungu, arimo ajyanye n’imikoranire mu bijyanye...

Amafoto ukwiye kureba y’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo na mbere yaryo

Amafoto ukwiye kureba y’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo na mbere yaryo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Ibyo abanyeshuri b’i Kigali bahugiyemo nyuma yuko amashuri yabo abaye afunzwe

Habura iminsi ngo ibiruhuko bitangire ababyeyi bibukijwe ibyo bagomba gukora ngo bazarinde ko abana babo kuba basambanywa

by radiotv10
05/12/2025
0

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, yibukije ababyeyi ko mu bihe by'ibiruhuko ari bwo abana basambanywa cyane, abasaba kuzaba hafi abana babo,...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
05/12/2025
0

Amafoto ukwiye kureba y’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo na mbere yaryo

Amafoto ukwiye kureba y’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo na mbere yaryo

05/12/2025
Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

05/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

05/12/2025
Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

05/12/2025
Ibyo abanyeshuri b’i Kigali bahugiyemo nyuma yuko amashuri yabo abaye afunzwe

Habura iminsi ngo ibiruhuko bitangire ababyeyi bibukijwe ibyo bagomba gukora ngo bazarinde ko abana babo kuba basambanywa

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iwacu amahoro arahinda- Maj.Willy Ngoma yerekanye aragiye mu gace kigaruriwe na M23

Iwacu amahoro arahinda- Maj.Willy Ngoma yerekanye aragiye mu gace kigaruriwe na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

Amafoto ukwiye kureba y’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo na mbere yaryo

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.