Perezida Paul Kagame yifashishije ifoto ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’abana bose n’umwuzukuru, yatangaje ko umuryango we bifurije indi miryango y’Abanyarwanda kuzagira umwaka mwiza w’imigisha wa 2022.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame Paul na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’abana bose n’umwuzukuru bifurije Abanyarwanda kuzagira umwaka mwiza wa 2022.
Ubu butumwa bwatambutse kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Mutarama 2022 ubwo Abaturarwanda bose bari kwizihiza umunsi utangira uyu mwaka wa 2022.
Ubu butumwa bugira buti “Biturutse mu muryango wanjye ku miryango yanyu, twifurije buri wese umwaka mushya w’imigisha. Twese hamwe tuzatsinda iki cyorezo ubundi dukomeze kubaka Igihugu cyacu gifite ubusugire twifuza.”
Ubu butumwa bwa Perezida Kagame buje bukurikira ubwo yari yatanze mu minsi ishize burimo ubwo yatanze ku wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021 na bwo atangaza ko we n’umuryango we bifurije abantu bose iminsi mikuru myiza.
Ni ubutumwa na bwo bwari buherekejwe n’amafoto abiri yakunzwe na benshi agaragaza Perezida Kagame ari mu karuhuko mu rugo ari gukina n’imbwa zo mu rugo ebyiri z’imishishe.
Perezida Paul Kagame watangaje ko we yatangiye kwizihiza iminsi mikuru, yanavuze ko akunda izi mbwa.
Aya mafoto yakunzwe na benshi bagiye bayasangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye.
Perezida Kagame kandi ku wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021 ubwo Abanyarwanda bizihizaga Umunsi mukuru wa Noheli, na bwo yari yatangaje ko we na Madamu Jeannette Kagame bifurije Abaturarwanda iminsi mikuru myiza.
Ni ubutumwa batanze kuri Twitter ya Perezida Kagame bifashushije ifoto bateruye umwuzukuru.
RADIOTV10