Perezida William Ruto wa Kenya, uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, uyu munsi akaba yanasuye Intara y’Iburasirazuba, yageze mu Karere ka Bugesera, aramutsa abaturage bari mu gasantere kamwe, bamugaragarije ubwuzu.
Perezida William Ruto yatangiye uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, yakirwa na Perezida Paul Kagame, bombi banagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mata 2023, Perezida William Ruto, yanakiriwe nanone na Perezida Paul Kagame mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera, basura ibikorwa binyuranye.
Mu bikorwa basuye, harimo Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ubworozi, itanga amasomo agezweho muri uru rwego, ahagiye no gutangirizwa ikorwa ry’imodoka zifashishwa mu buhinzi bugezweho.
Perezida William Ruto, yagaragaje ko yishimiye kugenderera aka Karere ka Bugesera, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye buherekejwe n’amafoto ubwo yari muri aka Karere.
Aya mafoto agaragaza Perezida Ruto ari kuramutsa abaturage bo mu gasantere kamwe ko muri aka Karere, na bo bamwishimiye, ubundi ari kumwe na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru mu Rwanda, bari mu iduka ricuruza icyayi, bari gusangira.
Mu butumwa buherekeje aya mafoto, Perezida William Ruto yagize ati “Naganiriye kandi nsangira icyayi n’abashakishiriza imibereho muri Resitora ya Calibu mu Mudugudu wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.”
Biteganyijwe ko Perezida William Ruto asoza uruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame bigamije kongerera ingufu umubano w’u Rwanda na Kenya.
RADIOTV10