Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier uri i Luanda muri Angola, aho yitabiriye Intego Rusange y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu bihuriye muri ICGRL, yakiriwe na Perezida João Lourenço, mu gikorwa cyarimo na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya DRC, Vital Kamerhe.
Perezida wa Sena y’u Rwanda n’itsinda ryamuherekeje, bari muri iyi Nteko Rusange ya 15 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu bihuriye mu Nama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (FP-ICGLR).
Amafoto yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 24 Mata 2025, agaragaza aba Bayoboye Inteko Zishinga Amategeko bitabiriye iyi Nteko Rusange, bakiriwe na Perezida wa Angola, João Lourenço.
Muri iki gikorwa, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, mu cyumba bakiririwemo aba yegeranye na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe.
Iyi nteko yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 ikazageza ku wa Gatanu tariki 25 Mata 2025, ifite insanganyamatsiko igira iti “Inclusive Leadership and Decision Making in the Region”-Tugenekereje ni “Imiyoborere idaheza no gufata ibyemezo mu Karere.”
Iyi Nteko Rusange ya 15 ya FP-ICGLR, izigira hamwe inafate imyanzuro irebana n’umutekano, politiki ndetse n’ibikorwa birebana n’imibereho y’abaturage mu karere.
Iyi Nteko yitabiriwe n’Inteko Zishinga Amategeko 12 z’Ibihugu binyamuryango bya ICGLR, birimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), u Burundi, Centrafrique, Sudani y’Epfo ndetse na Sudan.




RADIOTV10