Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

IFOTO: Rusesabagina nyuma y’amezi abiri arekuwe n’ubu ibyishimo biracyasendereye mu muryango

radiotv10by radiotv10
19/05/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
IFOTO: Rusesabagina nyuma y’amezi abiri arekuwe n’ubu ibyishimo biracyasendereye mu muryango
Share on FacebookShare on Twitter

Paul Rusesabagina uherutse kurekurwa ku mbabazi za Perezida w’u Rwanda, ubu akaba ari kumwe n’umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za America, umukobwa we yongeye kumugaragariza ibyishimo, amubwira ko yishimiye kuba yagize isabukuru y’amavuko bari kumwe.

Rusesabagina agiye kuzuza amezi abiri arekuwe ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame, wamubabariye hamwe n’abandi bantu 19 baburanye hamwe, barimo Nsabimana Callixte Sankara.

Uyu mugabo wari warakatiwe gufungwa imyaka 25 kubera ibyaha birimo iby’iterabwoba yahamijwe, yarekuwe tariki 24 Werurwe 2023, nyuma y’iminsi micye ahita afata rutemikirere imwerecyeza muri Qatar, nk’Igihugu cyanagize uruhare mu biganiro byatumye ahabwa imbabazi.

Nyuma y’iminsi ine gusa arekuwe, tariki 29 yahise afata indege yamwerecyeje i Houston muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za America asanze umuryango we, bari kumwe kugeza ubu.

Umukobwa wa Rusesabagina, Carine Kanimba wanakunze kugaragara mu bikorwa byo gusaba ko umubyeyi we arekurwa, akigera muri Leta Zunze Ubumwe za America, yamugaragarije ibyishimo.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ubwo umubyeyi we yari amaze kugera mu rugo, Carine Kanimba, yagize ati “Paul Rusesagina yamaze kugera mu buzima busanzwe. Data yamaze kugera i San Antonio muri Texas.”

Carine Kanimba yongeye kugaragariza umubyeyi we ko yishimiye kuba yagize isabukuru y’amavuko bari kumwe, nyuma y’izindi yagize batari kumwe ubwo yari afungiye mu Rwanda.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, Carine Kanimba yagize ati “Papa ari mu rugo. Iyi ni isabukuru y’agahebuzo ngize nahoze nifuza.”

Uyu mukobwa wa Rusesabagina yifashishije ifoto bari kumwe, yavuze ko yaba mu bihe byiza n’ibibi, yishimira kuba ari kumwe n’umubyeyi we.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 7 =

Previous Post

Ingingo Perezida Kagame yaganiriyeho n’abakomeye mu nzego z’umutekano zirimo RDF n’urwego rw’Iperereza

Next Post

Amakuru mashya ku Mujenerali w’inararibonye wasimbuye uwananijwe na DRCongo

Related Posts

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

by radiotv10
14/01/2026
0

Personal hygiene may seem like a small part of daily life, but it has a big impact on how we...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku Mujenerali w’inararibonye wasimbuye uwananijwe na DRCongo

Amakuru mashya ku Mujenerali w'inararibonye wasimbuye uwananijwe na DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.