IFOTO: Umuganga wafotowe ahetse umwana w’umurwayi yakoze benshi ku mutima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuganga wo mu Bitaro bimwe byo muri Uganda, wafotowe ahetse mu mugongo umwana w’umwe mu barwayi, yakoze benshi ku mutima, bamushimiye ukwicisha bugufi.

Ni ifoto yashyizwe hanze n’inzobere mu kuvura indwara z’abana, Sabrina Kitaka akaba n’umwarimu muri Makerere University, washimye uyu muganga witwa Dr Roland Semakula.

Izindi Nkuru

Sabrina Kitaka yashyize ifoto kuri Twitter, ayiherekeza ubutumwa bugira buti “Intwari yanjye y’uyu munsi ni Dr Roland Semakula! Umuganda ufite umuhate kandi wicisha bugufi.”

Iyi foto yatanzweho ibitekerezo byiganjemo iby’abashima uyu muganga ku bw’uku kwicisha bugufi kwe yagaragaraje.

Uwitwa Slay Farmer’s Husband kuri Twitter yagize ati “Iki Gihugu kiracyafite abantu beza, abantu bagira umutima mwiza kandi wo kwicisha bugufi.”

Uwitwa Josh Ongom na we yagize ati “Gutabara ubuzima bw’abantu ntabwo ari ibya buri wese….bituruka mu mutima. Ubwo bwiyoroshye bikwiye ikiremwamuntu.”

Hope Murungi na we ati “Mbega byiza Dr Roland. Nakwifuje ko tugira benshi nkawe. Umuhate no kwiyemeza kwawe bijye bihora bikugarukira. Imana iguhe umugisha.”

RADIOTV10

Comments 5

  1. Uwo muganga ni uwo gushimirwa nabere abandi urugero kandi Imana imwongerere imigisha mu mirimo ye nokwisha bugufi nubutwari pe

  2. Jack says:

    Iyaba n’abaganga bacu mu Rwanda bamenyaga ko kwicisha bugufi no kumbwira neza abakugana ariwo muri w’ibanze bagakoze nkuyu rwose this touched me but muri iyi minsi nagiye mu bitaro 2 bya leta byose abanyakitiye bavuga nabi kuburyo wibaza niba bashinzwe ubuzima bikakuyobera @ministry of health bazajye bahugura abaganga mbere Yuko bajya mu nahingano

  3. Esperance Mukarugwiza says:

    Igitangaje muri byo nari nagize ngo ni umudamu none numugabo yo birashimishije

  4. Yooooooo 😭 Mubuzima dukeneye abantu nkabo , bagira umutima mwiza nubwiyoroshye kugirango Imirimo bakora igirumumaro
    Abaganga tubaziho ubunyangamugayo gusa Ubwo nubudasa twese dukoze nkuwo Is yabanziza kurusha uko twayisanze sho kubambi …. Twese twige kwiyoroshya nibwo bumuntu 👋🙏🙏🙏

  5. Niyitegeka pierre says:

    Kbs abaganga mwigire kuruyu mugabo wenda nsimvuze ngo namwe muheke abana baba rwayi ariko nubwo mwabaheka ntacyo bitwaye icyo dukeneye nukutuvugisha neza mutwakira . Cyanecyane ikigo nderabuzima cya Rangiro inyamasheke habaga umuganga witwa valentine gusa yavugaga nabi yatwacyinaga nibitutsi byinshi

Leave a Reply to Niyitegeka pierre Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru