Abapolisi bo mu Rwanda bakunze kugaragaraga bakora ibikorwa by’urukundo birimo ibyo kwambutsa abana bakiri bato, guha ubutabazi abarwayi bari mu nzira. Ubu hari ifoto yagaragaye y’Umupolisi wafashaga abantu gusunika imodoka yari yapfiriye mu nzira.
Ifoto dukesha ikinyamakuru Igihe yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, yafatiwe ku Gishushu mu Mujyi wa Kigali hafi ya y’ibiro bya RADIOTV10.
Ni ifoto yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo hari umuntu imodoka yari ipfiriyeho, bakamufasha kuyitsimbura ngo itabangamira ibindi binyabiziga mu muhanda.
Iyi foto igaragaza umwe mu Bapolisi b’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ari gufatanya n’undi muturage basunika iyi modoka.
Abapolisi b’u Rwanda bagaragaye mu bikorwa nk’ibi byagiye bikora benshi ku mutima haba mu Rwanda ndetse n’aho bari mu butumwa mu bihugu binyuranye.
RADIOTV10