Saturday, September 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka

radiotv10by radiotv10
22/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Augustin Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe wa DRC akatiwe imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato, hazamutse impaka, z’ababishyigikiye basaba ko n’abandi bategetsi bose baryozwa ibyo bakoze, mu gihe hari ababyamaganye.

Imiryango itari iya Leta ikorera muri iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni yo yiganje mu bazamuye izi mpaka zikomeje kuba ndende nyuma yuko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gicurasi 2025 rukatiye Matata Ponyo iki gihano.

Umuryango ASADHO (Association Africaine de Défense des Droits de l’Homme, wo uvuga ko mu butabera nk’ubu bwo kurwanya ruswa budakwiye gukora kuri bamwe, ahubwo ko ibyakorewe Matata Ponyo, bikwiye no gukorwa ku bandi bategetsi bose banyereje imari ya Leta.

Jean-Claude Katende, Perezida w’uyu Muryango uvuga ko hari abandi bantu benshi bari bakwiye gukurikiranwaho ibyaha nk’ibi byahamijwe Ponyo, yavuze ko “Ubutabera bugomba no kugera ku bandi bose.” Kandi ko hadakwiye kuzamo amarangamutima muri ubu butabera.

Ibi bitekerezo by’uyu Muryango ASADHO, unabihurijeho n’undi wa NSCC (Nouvelle Société Civile Congolaise), aho Jonas Tshiombela, Umuhuzabikorwa wawo, yavuze ko abategetsi bose bagize uruhare mu gutuma hatagerwa mu mishinga ya Leta kubera kunyereza imari ya Leta, bose bakwiye kubiryozwa, byumwihariko ku mushinga wa Tshilejelu.

Naho Olivier Kamitatu, Umuvugizi w’Umunyapolitiki Moise Katumbi utavuga rumwe n’ubutegesi bwa Congo, we yanditse kuri X ati “N’ubundi rugendeye ku byemezo byarwo bibogamye, Urukiko rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga rukomeje kugaragaza ko rwokamwe n’ubunyagitugu. Rwongeye gutera inkota Matata Ponyo nyuma yo kumucira urubanza rudakwiye muri 2021.”

Francine Muyumba, Umusenateri mu Nteko ya DRC akaba n’umwe mu bayobozi mu Ishyaka FCC rya Joseph Kabilra, yavuze ko yifatanyije n’uyu Munyapolitiki Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe, amusaba gukomera muri ibi bihe bigoye.

Naho Georges Kapiamba, Perezida w’Ishyirahamwe riharanira itangwa ry’Ubutabera ACAJ (Association Congolaise pour l’Accès à la Justice), yashimiye Urukiko rwafashe kiriya cyemezo, avuga ko kizabera akabarore abandi ba rusahurira mu nduru banyereza ibya Leta.

Ni mu gihe abanyamuryango b’Ishyaka rya LGD rya Matata Ponyo, bavuga ko batatunguwe na kiriya cyemezo cy’Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga kuko n’ubundi rubogama.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Umwarimu w’umugabo ukekwaho gusambanya uwo yigisha yatumye hamenyekana inkuru y’urukundo rw’uw’umukobwa n’umumunyeshuri w’umuhungu banabyiyemerera

Next Post

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

Related Posts

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

by radiotv10
19/09/2025
0

Muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, imirwano ihanganishije Ihuriro AFC/M23 n’igisirikare cya Congo (FARDC) n’abagifasha, yakomeye,...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

by radiotv10
19/09/2025
0

Ingingo yo guhererekanya imfungwa hagati y’Ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni imwe mu zabaye ingorabahizi, ndetse...

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

by radiotv10
19/09/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratabaza amahanga ko uruhande bahanganye rugizwe na FARDC ifatanyije n’abarimo FDLR n’Ingabo z’u Burundi, rwabyutse rurasa ibisasu bakoresheje...

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

by radiotv10
18/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwamenyesheje abatuye Umujyi wa Goma ko bemerewe kwambuka umupaka munini uzwi...

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

by radiotv10
18/09/2025
0

The leadership of North Kivu Province that was appointed by AFC/M23 “informs all residents of the city of Goma that...

IZIHERUKA

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga
IBYAMAMARE

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

by radiotv10
19/09/2025
0

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

19/09/2025
Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

19/09/2025
AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

19/09/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

19/09/2025
Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

Uwari Umunyamabanga wa FERWAFA uregwa kunyereza bwa mbere imbere y’Urukiko yatanze imbogamizi

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

Umuhanzikazi Tyla agiye kwandika amateka mu bihembo bitangirwa muri America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.