Nyuma yuko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa rukatiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abanyapolitiki n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bakomeje kucyamaganira kure.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’i Kinshasa ruhamije Kabila ibyaha birimo ibyo kugambanira Igihugu, aho ubutegetsi bwa Congo bumushinja gukorana n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi buriho muri iki Gihugu.
Umuryango uharanira Uburenganzira bwa muntu uzwi nka CCDH (Chaire Congolaise des Droits de l’Homme) wamaganiye kure iki gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabira, uvuga ko kigaragaza “ubutabera bwo kwihorera kandi bubogamye”.
Eloi Lubilansam, Umuhuzabikorwa w’uyu muryango, yavuze ko “ubutabera bwa Congo bwamaze gucika integer kubera ibikorwa bitaboneye bibugaragaramo ndetse bwagizwe igikoresho cya politiki.”
Yavuye ko “Ubutabera budakwiye kuba ukuboko kwa politiki, cyangwa igikoresho cyo kwihorera.”
Uyu Muyobozi w’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa muntu, yibukije ko Joseph Kabila agomba guhabwa uburenganzira bwo kwiregura, kandi ihame ryo kuba umwere igihe atarahamwa n’icyaha rikubahirizwa kuri we, akanahabwa ubutabera butatabogamye.
Uyu Muryango kandi wasabye ubuyobozi bw’Ubucamanza bwa Congo, kubaha ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano mpuzamahanga iki Gihugu cyemeye.
Iki cyemezo cy’igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila, kinateganya ko agomba kwishyura miliyari 33 USD z’indishyi z’ibyo ashinjwa kwangiza, ndetse zirimo Miliyari 29 zigomba guhabwa uruhande rwa gisivile, ndetse na miliyari 2 agomba gutanga kuri buri Ntara ebyiri, iya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.
RADIOTV10