Thursday, October 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

radiotv10by radiotv10
02/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa rukatiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abanyapolitiki n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bakomeje kucyamaganira kure.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’i Kinshasa ruhamije Kabila ibyaha birimo ibyo kugambanira Igihugu, aho ubutegetsi bwa Congo bumushinja gukorana n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi buriho muri iki Gihugu.

Umuryango uharanira Uburenganzira bwa muntu uzwi nka CCDH (Chaire Congolaise des Droits de l’Homme) wamaganiye kure iki gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabira, uvuga ko kigaragaza “ubutabera bwo kwihorera kandi bubogamye”.

Eloi Lubilansam, Umuhuzabikorwa w’uyu muryango, yavuze ko “ubutabera bwa Congo bwamaze gucika integer kubera ibikorwa bitaboneye bibugaragaramo ndetse bwagizwe igikoresho cya politiki.”

Yavuye ko “Ubutabera budakwiye kuba ukuboko kwa politiki, cyangwa igikoresho cyo kwihorera.”

Uyu Muyobozi w’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa muntu, yibukije ko Joseph Kabila agomba guhabwa uburenganzira bwo kwiregura, kandi ihame ryo kuba umwere igihe atarahamwa n’icyaha rikubahirizwa kuri we, akanahabwa ubutabera butatabogamye.

Uyu Muryango kandi wasabye ubuyobozi bw’Ubucamanza bwa Congo, kubaha ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano mpuzamahanga iki Gihugu cyemeye.

Iki cyemezo cy’igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila, kinateganya ko agomba kwishyura miliyari 33 USD z’indishyi z’ibyo ashinjwa kwangiza, ndetse zirimo Miliyari 29 zigomba guhabwa uruhande rwa gisivile, ndetse na miliyari 2 agomba gutanga kuri buri Ntara ebyiri, iya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 2 =

Previous Post

Dore abahanzi bagezweho mu Rwanda bahataniye ibihembo n’uburyo wabatora

Related Posts

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

by radiotv10
01/10/2025
0

Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Betrand Bisimwa yatangaje ko gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, ahamijwe ibyaha bishingiye...

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

by radiotv10
01/10/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwahamije ibyaha Joseph Kabila Kabange wayoboye iki Gihugu, rumukatira igihano...

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

by radiotv10
30/09/2025
0

Minisitiri w’Intebe wa Qatar yavuze ko Igihugu cye cyiteguye gukomeza ibikorwa byo gushaka iherezo ry’intambara muri Gaza, nyuma yuko mugenzi...

Hagaragaye imodoka bivugwa ko zirimo abarwanyi b’abacancuro ba ‘Blackwater’ bongeye kwiyambazwa na Congo

Hagaragaye imodoka bivugwa ko zirimo abarwanyi b’abacancuro ba ‘Blackwater’ bongeye kwiyambazwa na Congo

by radiotv10
30/09/2025
0

Hagaragaye amashusho y’abarwanyi bivugwa ko ari abacancuro b’itsinda rya ‘Blackwater’ bari mu modoka zo mu mirwano yo mu misozi bamanutse...

Hategerejwe umwanzuro mu rubanza Kabila wabaye Perezida wa Congo yasabiwemo igihano cy’urupfu

Hategerejwe umwanzuro mu rubanza Kabila wabaye Perezida wa Congo yasabiwemo igihano cy’urupfu

by radiotv10
30/09/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rurasoma umanzuro warwo mu rubanza ruregwamo Joseph Kabila...

IZIHERUKA

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa
AMAHANGA

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

by radiotv10
02/10/2025
0

Dore abahanzi bagezweho mu Rwanda bahataniye ibihembo n’uburyo wabatora

Dore abahanzi bagezweho mu Rwanda bahataniye ibihembo n’uburyo wabatora

02/10/2025
Ukuri ku rupfu rwa Nyiramajyambere wavuze imvugo iri kwamamara mu Rwanda muri iyi minsi

Ukuri ku rupfu rwa Nyiramajyambere wavuze imvugo iri kwamamara mu Rwanda muri iyi minsi

02/10/2025
Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

02/10/2025
Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Havuzwe amayeri yakoreshejwe n’Abayobozi mu z’ibanze i Nyagatare bakarya umuhinzi 100.000Frw

02/10/2025
Kigali: Uwafatiwe iwe kubera gukora ibitemewe yahishuye amayeri yakoreshaga

Nyanza: Abagabo babiri bari mu bikorwa bitemewe bahuye n’uruva gusenya umwe ahasiga ubuzima

02/10/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

Dore abahanzi bagezweho mu Rwanda bahataniye ibihembo n’uburyo wabatora

Ukuri ku rupfu rwa Nyiramajyambere wavuze imvugo iri kwamamara mu Rwanda muri iyi minsi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.