Wednesday, November 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igihugu cya mbere kuri SIDA cyasubije abavuga ko gukurirwaho inkunga na America bizatuma ikaza umurego

radiotv10by radiotv10
25/08/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Igihugu cya mbere kuri SIDA cyasubije abavuga ko gukurirwaho inkunga na America bizatuma ikaza umurego
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje kuba Leta Zunze Ubumwe za America yarakuye inkunga ingana na miliyoni 427 USD, bitazasenya gahunda yayo yo kurwanya virusi itera SIDA, yugarije iki Gihugu kurusha ahandi ku isi.

Ni mu gihe inzobere mu buzima zo ziburira ko mu myaka iri imbere imibare y’abandura Virus itera SIDA muri iki Gihugu izikuba inshuro nyinshi.

Yvette Raphael, umwe mu bayobora umuryango ukora Ubuvugizi mu kurwanya SIDA uzwi nka ‘Advocacy for Prevention of HIV and AIDS’  avuga ko batewe impungenge n’uko iki Gihugu gishobora gusubira inyuma mu gukumira ubu bwandu.

Ati “Dufite ubwoba ko umubare w’abanduye virusi itera SIDA ushobora kongera kuzamuka. Dufite ubwoba ko abantu bazongera gupfa. Duhangayikishijwe n’umubare w’impinja zishobora kuvukana virusi ya SIDA kubera kubura imiti irinda ababyeyi kwanduza abana. Uko biri, inkunga twahabwaga na USAID yajyaga iziba icyuho Leta yacu itabashaga gukemura.”

Afurika y’Epfo, ni cyo Gihugu gifite abantu benshi ku Isi banduye bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Ubwo Perezida wa America, Donald Trump yagabanyaga ingengo y’imari yagenerega Ibihugu, mu kurwanya SIDA, ingaruka zahise zigaragara muri iki Gihugu, aho amavuriro atangaga imiti ku buntu yahise afunga, ibyatumye abarwayi barenga ibihumbi 220 bahura n’ikibazo cyo kudakomeza kubona imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA buri munsi.

Bamwe mu barwayi bavuga ko birukanywe mu bitaro bya Leta, nubwo inzego z’ubuzima zihamya ko bidakwiye kuba bibaho.

Abandi bakavuga batangiye kugura imiti igabanya ubukana bwa virusi ya SIDA ku isoko ritemewe (black market), aho igiciro cy’ibinini cyikubye hafi kabiri ku gisanzwe.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 11 =

Previous Post

FARDC na FDLR bahengereye abaturage baryamye bagaba ibitero mu bice birimo i Goma

Next Post

Why critical thinking is missing subject in our schools?

Related Posts

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

by radiotv10
25/11/2025
0

Amafoto mashya ya Michelle Obama, Madamu wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yazamuye impaka ndende...

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

by radiotv10
24/11/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has announced that the forces they...

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

by radiotv10
24/11/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyongeye gukozanyaho n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, mu mirwano yabereye muri Uvira...

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

by radiotv10
24/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, FDLR n’igisirikare...

Haravugwa amakuru meza kuri bamwe mu bana b’abakobwa 300 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana muri Nigeria

Haravugwa amakuru meza kuri bamwe mu bana b’abakobwa 300 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana muri Nigeria

by radiotv10
24/11/2025
0

Abana 50 muri 303 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana Gatulika ryitiriwe Mutagatifu Mariya (St Mary’s Catholic School), riherereye mu Majyaruguru ya...

IZIHERUKA

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye
MU RWANDA

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

by radiotv10
25/11/2025
0

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

25/11/2025
Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Eng.-Former Israeli soldiers including war veterans, arrive in Rwanda for a week-long visit

25/11/2025
Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

25/11/2025
Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

25/11/2025
Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

25/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Why critical thinking is missing subject in our schools?

Why critical thinking is missing subject in our schools?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Umusore ukiri muto yiyahuye bikekwa ko yabitewe n’ijambo yabwiwe n’umubyeyi we

Eng.-Former Israeli soldiers including war veterans, arrive in Rwanda for a week-long visit

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.