Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje kuba Leta Zunze Ubumwe za America yarakuye inkunga ingana na miliyoni 427 USD, bitazasenya gahunda yayo yo kurwanya virusi itera SIDA, yugarije iki Gihugu kurusha ahandi ku isi.
Ni mu gihe inzobere mu buzima zo ziburira ko mu myaka iri imbere imibare y’abandura Virus itera SIDA muri iki Gihugu izikuba inshuro nyinshi.
Yvette Raphael, umwe mu bayobora umuryango ukora Ubuvugizi mu kurwanya SIDA uzwi nka ‘Advocacy for Prevention of HIV and AIDS’ avuga ko batewe impungenge n’uko iki Gihugu gishobora gusubira inyuma mu gukumira ubu bwandu.
Ati “Dufite ubwoba ko umubare w’abanduye virusi itera SIDA ushobora kongera kuzamuka. Dufite ubwoba ko abantu bazongera gupfa. Duhangayikishijwe n’umubare w’impinja zishobora kuvukana virusi ya SIDA kubera kubura imiti irinda ababyeyi kwanduza abana. Uko biri, inkunga twahabwaga na USAID yajyaga iziba icyuho Leta yacu itabashaga gukemura.”
Afurika y’Epfo, ni cyo Gihugu gifite abantu benshi ku Isi banduye bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Ubwo Perezida wa America, Donald Trump yagabanyaga ingengo y’imari yagenerega Ibihugu, mu kurwanya SIDA, ingaruka zahise zigaragara muri iki Gihugu, aho amavuriro atangaga imiti ku buntu yahise afunga, ibyatumye abarwayi barenga ibihumbi 220 bahura n’ikibazo cyo kudakomeza kubona imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA buri munsi.
Bamwe mu barwayi bavuga ko birukanywe mu bitaro bya Leta, nubwo inzego z’ubuzima zihamya ko bidakwiye kuba bibaho.
Abandi bakavuga batangiye kugura imiti igabanya ubukana bwa virusi ya SIDA ku isoko ritemewe (black market), aho igiciro cy’ibinini cyikubye hafi kabiri ku gisanzwe.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10